sangiza abandi

Ndindabahizi Faustin ushinjwa Jenoside wari umaze imyaka irenga 30 yihishe, yatawe muri yombi

sangiza abandi

Ndindabahizi Faustin wari umaze imyaka irenga 30 yihishe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi.

Uyu mugabo ukomoka mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yafatiwe ku biro by’Umurenge ubwo yari aje gusaba serivisi zirebana n’ubutaka yari yaragurishije rwihishwa.

Ndindabahizi yatahuwe n’abaturage bamubonye bakamumenya ndetse n’abandi bazi neza uburyo yakoze Jenoside mu 1994, afatanyije na murumuna we Sebera Appolinaire na bakuru be.

Umwe mu babyeyi barokotse Jenoside Mukakimenyi Suzanne w’imyaka 73 wahoze ari umuturanyi we, ahamya ko bamwiciye umugabo n’abana batatu muri Jenoside, barangiza bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ati “Jenoside yabaye mfite umugabo n’abana icyenda. Uwo Ndindabahizi afatanyije na murumuna we Sebera Appolinaire na bakuru be, bicamo batatu na se ubabyara. Baradusenyeye baranadusahura nanjye barampiga bikomeye n’abandi bana banjye, ndabahungana bo ngira amahirwe bararokoka.”

Ubuyobozi buvuga ko ifatwa rye ari umusaruro w’ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye zirimo abaturage, Umuryango wa Ibuka ndetse n’inzego z’umutekano zakurikiranye amakuru kugeza afashwe agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Mu Murenge wa Rubengera bavuga ko Ndindabahizi yari yarahungiye muri RDC nyuma ya Jenoside, akagaruka mu Rwanda ku buryo bw’ibanga mu 2021, aho yabaga nk’uwihisha n’ubwo hari abamubonaga rimwe na rimwe.

Nubwo we yahungutse 2021 umugore we yahungutse mbere ariko niyajya aho yari yarashatse muri Rubengera, ahubwo ajya aho yavukiye mu Mudugudu wa Kamihaho, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Gitesi.

Ubuyobozi bwa Ibuka bwashimye intambwe ikomeje guterwa mu kugaragaza no kugaruza abacyekwaho Jenoside hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

Buvuga ko amakuru atangwa n’abaturage ari ingenzi mu gushyira mu bikorwa ubutabera n’ubwiyunge by’igihugu.

Ndetse hanasabwe ko n’abafashije mu kugurisha no gutunga imitungo y’ukekwaho Jenoside ku buryo butemewe n’amategeko bakurikiranwa kugira ngo hamenyekane uruhare rwabo mu guhishira ibyaha no gukingira ikibaba.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera bwibukije ko Jenoside ari icyaha kitajya gishira, busaba buri muturarwanda wese ufite amakuru yafasha mu gufata ababurirwa irengero babigizemo uruhare, kudahwema kuyatanga kugira ngo ubutabera bukomeze gukorwa nta nkomyi.

Ifatwa rya Ndindabahizi ryongeye kwibutsa ko urugendo rwo kurwanya ihakana, ipfobya n’ihishira rya Jenoside rugikomeje, kandi ko ubufatanye bw’inzego n’abaturage ari bwo musingi w’iterambere ry’igihugu rishingiye ku kuri, ubutabera n’ubumwe.

Photos:

[fluentform id="3"]