sangiza abandi

Kamonyi: Abitwazaga intwaro gakondo bakiba abaturage batawe muri yombi

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yataye muri yombi itsinda ry’abantu batandatu, barimo abagabo batanu n’umukobwa umwe, bakekwaho kwitwaza intwaro gakondo bakiba abaturage.

Aba bafashwe mu ijoro ryo ku wa 01 rishyira ku wa 02 Ugushyingo 2025, mu Kagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, ho mu Karere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yasobanuye ko bibaga amatungo y’abaturage ndetse ubu batangiye gukurikiranwa mu bugenzacyaha.

Ati ‘‘Abafashwe basanganywe amwe mu matungo bari bamaze kwiba ku muturage, harimo inkoko 15, inkwavu esheshatu, ubu bose bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Gacurabwenge, ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana.’’

CIP Kamanzi, yakomeje aburira abaturage bagifite imyumvire n’imigirire igayitse yo kwishora mu bikorwa bibi by’ubujura n’ibindi byaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage kubizibukira byihuse kuko Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese ubijyamo, kuko amategeko ahari kandi azamungoga akabihanirwa.

Yanaboneyeho no gushimira abaturage bakomeje kuba abafatanyabikorwa bayo mu gutangira amakuru ku gihe bumva ko kubungabunga umutekano ari ishyingano rusange, asaba n’bandi bataragera kuri urwo rugero kubareberaho.

Photos:

[fluentform id="3"]