Polisi y’Igihugu yatangaje ko imaze gufata abantu 11 bakekwaho ibikorwa by’ubujura bw’inka , bagiye bakora mu bihe bitandukanye mu mujyi wa Kigali .
Iki kibazo cy’ubujura bw’inka, cyagaragaye mu Mirenge ya Gikomero, Ndera, Rusororo,na Rutunga mu karere ka Gasabo kuva mu Kwakira uyu mwaka.
Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze, ndetse n’abaturage ivuga ko imaze gufata abantu 11bakekwaho ubujura bw’inka, bakaba baragize uruhare mu kwiba inka esheshatu.
Izi nka zibwaga cyane cyane mu Murenge wa Gikomero mu tugari twa Minini, Gicaca,na Kibara,aho aba bakekwaho ubujura, bazibaga, bakajya kuzigurisha mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe ahari isoko ry’inka.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire avuga ko muri izi nka zibwe, enye muri izo zagarujwe ku bufatanye n’abaturage.
Ni mu gihe izindi ebyiri zo zari zaramaze kubagwa.
Polisi ivuga ko abakekwa muri ubu bujura , bamwe bamaze kugezwa mu nkiko , abandi bakaba bagikorerwa amadosiye.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage bagize uruhare ngo abakekwaho ubu bujura bafatwe.
Yagize ati “ Polisi y’Igihugu irashimira abaturage batanze amakuru aba bajura bagafatwa ariko ikanashishikariza abaturage gukomeza kuyatanga kugirango abajura bafatwe, kuko byagaragaye ko abenshi baba bazwi, ugasanga abaturage barahisha amakuru banga kwiteranya n’abaturanyi, bitanturukaho, n’umwana wacu n’ibindi byinshi bitwaza mu guhisha amakuru.”
Yakomeje agira ati “ Abaturage barasabwa kandi kujya bitondera abantu baza mu ngo babaririza inka zigurishwa kuko hari ubwo usanga baba ari abajura baje kuneka aho inka ziherereye no kumenya amakuru ajyanye na ba nyiri nka, uko ikiraro cyubatse n’ibindi byabafasha mu bujura bwabo.”
Polisi yaburiye kandi abishora mu bikorwa by’ubujura cyane cyane ubw’amatungo kubireka kuko inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bahagurukiwe, uburyo bakoresha burazwi.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko iperereza no gufata abandi bakekwaho ubu bujura rirakomeje.







