sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko icyorezo cya Marburg cyaturutse ku ducurama

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko hamenyekanye inkomoko ya virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko yavuye mu ducurama, ndetse asaba abantu ko bitabatera kutugurira nabi.

Ibi yabigarutseho mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, kuri iki cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024, Dr. Nsanzimana yavuze ko kuva virusi ya Marburg yagaragara mu Rwanda, ubushakashatsi bwo kumenya aho yaturutse bwakomeje.

Ati Twaje kumenya ko iyi virusi yavuye mu nyamaswa by’umwihariko mu ducurama dukunda kurya imbuto, niho iyi virusi yaturutse ijya ku murwayi wa mbere. Kubimenya kare birafasha kugira ngo ibyorezo nk’ibi tubashe kubirwanya n’ahandi hose byaba biri.”

Minisitiri Nsanzimana yasabye abaturage ko kumenya aya makuru bitaba impamvu yo kutwahukamo ngo batugirire nabi kuko hari indi mimaro tugira.

Ati” Kurwanya uducurama kwaba ari ukwibeshya kuko utu ducurama ubundi tuba mu buvumo, ntabwo dukunda kuba ahari abantu. Igihe abantu badusanze nibwo bashobora kwandura. Kutwamagana ntabwo ariwo waba ari umuti wo gukemura ikibazo ndetse bizwi ko tugira n’urundi ruhare rufitiye umumaro ibindi dukora. Nko mu buhinzi tugira uruhare mu kubangurira ibindi bihingwa ku kigero cya 40 %.”

Minisitiri Nsanzimana yasabye abantu kwirinda kwegerana n’uducurama cyangwa gukora kubyatuvuyemo, ndetse avuga ko Minisiteri y’Ubuzima iri gukorana n’inzego zitandukanye kugirango harebwe uburyo inyamanswa zitajya ziteza ibyorezo nk’uko Marburg yaje.

Ukwezi kurashize virusi ya Marburg igaragaye mu Rwanda, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima uyu munsi igaragaza ko mu bipimo 5332 byakozwe abantu 65 nibo bamaze kwandura Marburg, barimo 47 bakize, 15 bapfuye na batatu bakiri kuvurwa.


Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]