Umuhanzi akaba n’utunganya indirimbo,Mugisha Fred Robinson, uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Element Eleeeh, yatangaje ko agiye kwikubita agashyi nyuma yaho abantu benshi mu bakunzi b’umuziki we bakomeje kumushinja intege nke ndetse n’ubunebwe iyo agiye ku rubyiniro.
Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Element yasangije abamukurikira amashusho ye ari muri Studio maze kuri ayo mashusho yandikaho amagambo agira ati” Biturutse ku bitekerezo mpabwa by’uko ndi umunebwe ku rubyiniro, ngarutse muri Studio ngerageza kwiminjiramo agafu, ndabashimiye ku bw’urukundo rwanyu.”
Element ni umwe mu bahanzi bagezweho muri muzika Nyarwanda .
Uyu musore amenyerewe mu ndirimbo z’urukundo zituje aho akenshi iyo ari ku rubyiniro ubona ko nta ngufu akoresha bigatuma abenshi bamushinja kugira ubunebwe no kudakora imyitozo ihagije mbere yo kuza ku rubyiniro.
ELEMENT YEMEYE AGIYE KWISUBIRAHO







