Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze abagabo 5 bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi, bakiba insinga zikwirakwiza umuriro mu baturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yatangaje ko bafashwe ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, iz’ibanze ndetse n’abaturage batanze amakuru.
Yagize ati “Mu bihe bitandukanye abaturage bo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga bagaragaje ikibazo cy’abantu biba insinga z’amashanyarazi bigatuma babura umuriro bityo bigateza igihombo, ubujura, ndetse n’umutekano muke aho batuye kubera ko umuriro wabuze. “
Abagabo 4 bazwi ku izina ry’Abahigi bakora ibikorwa by’amashanyarazi ariko mu buryo bunyuranije n’amategeko, bafashwe ku wa 27 Ukwakira 2025, bafatirwa mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.
Ni mu gihe undi ari na we wari ubayoboye yafashwe ku wa 4 Ugushyingo 2025, akuwe mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rutare aho yari yatorokeye akimara kumenya ko abo bakorana bafashwe.
CIP Wellars Gahonzire yavuze ko aba bose bakimara gufatwa bemeye ko bakora ibikorwa byo guca insinga zivana umuriro ku mapironi zikawujyana ku nzu z’abaturage.
Yagize ati “Bafatanywe insinga z’amashanyarazi metero zirenga 30 bari bamaze kwiba, banafatanwa bimwe mu bikoresho bakoresha harimo amasupana, tesiteri zipima umuriro, ingofero ndetse n’ibisarubeti bambara buriye amapironi.”
Yakomeje avuga ko ba bajura uretse kuba bangiza ibikorwaremezo Leta iba yahaye abaturage bityo bigateza igihombo, ariko banagira uruhare mu kudindiza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Abiba insinga z’amashanyarazi bazakomeza gufatwa no kurwanywa kuko ni abanzi b’ibyiza n’iterambere ry’Igihugu.”
Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abangiza ibikorwaremezo, isaba abaturarwanda kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo bagezwaho, batangira amakuru ku gihe ku bagerageje kubyangiza.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.





