sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 220 babaga muri Congo

sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye imiryango 69 igizwe n’Abanyarwanda 223, batahutse nyuma y’imyaka myinshi batuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC. 

Aba Banyarwanda bakiriwe mu gitondo cyo ku wa 6 Ugushyingo 2025, ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Congo, uzwi nka La Corniche, aho mu Karere ka Rubavu.

Bakiriwe n’Umuyobozi w’aka Karere, Mulindwa Prosper, wabifurije ikaze abizeza ko igihugu cyiteguye kubashyigikira mu rugendo rw’iterambere.

Imiryango yatashye igiye kujyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho izamara igihe gito mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Abatahutse bavuga ko nyuma y’imyaka myinshi bazerera mu mashyamba, bishimiye kugera mu gihugu cyabo aho batekanye kandi bafite uburenganzira busesuye.

Aba Banyarwanda biganjemo abagore n’abana, babwiye RBA ko bishimiye gutaha ubu bakaba batakitwa impunzi ukundi.

Umwe yagize ati: “Ahubwo njye nanahayobewe, twavuye ino hano hose ari ishyamba. Ndi kubona Igihugu cyaratekanye cyane, yewe turishimye cyane.”

Undi ati: “Twari dufite inzozi zo kuzataha mu Rwanda kuko ababyeyi bacu barahavugaga cyane, tukahumva bahavuga, tukifuza kuba twahagera, turishimye cyane kuko kwitwa impunzi ntabwo ari byiza.”

Meya Mulindwa Prosper yasabye abagarutse kubahiriza amategeko, gukunda umurimo no kugira intego mu iterambere, abakangurira kwitabira gahunda za Leta zirimo Umuganda, Inteko z’Abaturage n’Umugoroba w’Imiryango, no gusangiza bagenzi babo basigaye ubuhamya bw’ibyiza by’u Rwanda.

Ati “Hari ibikorwa muri kiriya gihugu bavuyemo kandi bitemewe hano mu Rwanda. Hari ushobora kuba ari muri aba rero yabikoraka, yahingaga cyangwa yacuruzaga urumogi, cyagwa ysisiga amavuta atemewe (mukorogo), akaba aziko na hano aruko.”

Yongeyeho ati “Mwinjiye mu gihugu gikurikiza amategeko kandi amategeko yacyo atandukanye n’ayi’igihugu muvuyemo, kandi amategeko yo mu Rwanda arubahirizwa.”

Kuva muri Mutarama 2025, Abanyarwanda basaga 5000 bamaze gutahuka bava muri RDC. Hari abagiyeyo mu bihe bya vuba, n’abandi bamazeyo iyaka irenga 30.

Photos:

[fluentform id="3"]