sangiza abandi

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwakoze ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni 800Frw

sangiza abandi

Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake uruhare rugira mu iterambere ry’igihugu, arusaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, kwitanga no gusigasira ibyagezweho.

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Ukwakira, ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, byabereye mu murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.

Iki gikorwa cyaranzwe n’umuganda wo gutera ibiti, aho rubyiruko rusaga 2500 rwifatanyije n’abaturage n’inzego z’ubuyobozi mu gutera ibiti 9000 ku Gasozi ka Kayihande. 

Minisitiri Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye urubyiruko n’abitabiriye umuganda wo gutera ibiti, abibutsa ko ari imbaraga zubaka Igihugu, abasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, ishyaka no kwitanga, ubumwe, kurwanya ibyaha no gusigasira ibyagezweho.

Yaboneyeho gusaba abegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda, gukomeza gukoresha imbaraga bafite mu kurwanya forode n’ibiyobyabwenge kugira ngo bicike burundu. 

Muri uku kwezi, urubyiruko rwakoze ibikorwa bitandukanye aho rwateye ibiti 361,457, rwubakiye abatishoboye amacumbi 186, andi 354 arasanwa ndetse rwubatse ubwiherero 1191, ubundi 523 burasanwa.

Ibindi bikorwa birimo guharura imihanda ireshya n’ibilometero 101 no gusubiza abana 2,036 mu ishuri, gukora amaterasi kuri hegitari 179, mu kurwanya isuri, kugabira abatishoboye inka, kubaka uturima tw’igikoni 13,011 n’ibindi.

Minisiteri y’Urubyiruko igaragaza ko mu Gihugu hose, ibikorwa byakozwe n’urubyiruko muri uku kwezi kw’ubukorerabushake, bifite agaciro kasaga miliyoni 800 Frw.

Urubyiruko ruvuga ko nubwo ibyagezweho bishimishe, bagikataje mu gukomeza gukora ibikorwa biteza igihugu imbere.

Ati “Ibikorwa bizakomeza byivugire kuko Urubyiruko rw’Abakorerabushake turiteguye muri gahunda zishyira Umuturange ku isonga.”

Photos:

[fluentform id="3"]