sangiza abandi

Dufite abaza kutwigiraho nubwo natwe dufite ibyo kwiga – Mukantaganzwa Domitilla

sangiza abandi

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba n’Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, Domitilla Mukantaganzwa, yagaragaje ko u Rwanda mu myaka 31 ishize rwiyubatse ku buryo hari abaza kurwigiraho, nubwo narwo rukigira ku bandi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu 7 Ugushyingo 2025, mu butumwa yagejeje ku banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri basaga 200 bari bateraniye mu Intare Conference Arena, mu nteko rusange n’umwiherero wa gatanu w’uyu muryango.

Ni umwiherero watangijwe kandi unayoborwa n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Madamu Jeannette Kagame.

Muri uyu mwiherero, abanyamuryango barebeyee hamwe intambwe imaze guterwa mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse n’uruhare rw’Abanyamuryango mu guharanira no kurinda ibyagezweho.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’Intwararumuri, yagaragaje ko mu myaka 31 ishize hari byinshi u Rwanda rwagezeho ku buryo hari abarwigiraho.

Ati: “Urugendo twakoze mu myaka 31 ishize, rwatanze umusaruro. U Rwanda rurubatse, u Rwanda ruratekanye, ruratoshye, rufite aho rugeze mu ruhando mpuzamahanga. Dufite abaza kutwigiraho n’ubwo natwe dufite ibyo tugomba kwiga.”

Mukantaganzwa Domitilla, yagarutse kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ n’icyo bisobanuye mu kiganiro nyunguranabitekerezo gifunguye.

Ati” Ndi Umunyarwanda ntabwo ari icyivugo. Ni ko kubaho kwacu nk’lgihugu. Umunyarwanda wese afite inshingano kuri ejo hazaza h’lgihugu cyacu no ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.

Yibukije n’Abanyarwanda batuye hanze y’Igihugu ko bafite inshingano kuri Ndi Umunyarwanda, kuko aribo baruhagarariye muri ibyo bihugu by’amahanga.

Ati “N’iyo waba utuye hanze y’lgihugu, ugomba kwibuka ko kuba Umunyarwanda biduha inshingano kandi ari byo bitugira abo turi bo. Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhungirehe,  yagaragaje uko Unity Club yagaruye isura y’Umunyarwanda yari yarahindanyijwe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “Kera byari biteye ipfunwe kuvuga ko uri Umunyarwanda. lyo wabaga uri hanze ho byari akarusho, barakwitazaga. Igihe Unity Club yatangijwe, byahinduye byinshi ku ishusho y’Umunyarwanda aho ari hose. 

Yongeyeho ati “Ubu Umunyarwanda ntabwo akigenda yububa, agenda yemye kubera ibyinshi byagezweho. Benshi bumvaga ko bitazashoboka kubera amateka Igihugu cyacu cyaciyemo.”

Inteko Rusange n’Umwiherero w’Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri yitabiriwe n’Abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Muri uyu mwiherero kandi hatowe abayobozi buzuza inzego z’uyu muryango barimo Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kabiri wa Unity Club, Nyirahabineza Valérie.

Hatowe kandi Umuyobozi wa Komite Ngenzuzi, Elytha Munganyinka n’Umunyamabanga wa Su-Komisiyo ishinzwe gushaka Imari, Pacifique Mukaseti. 

Iri huriro rirakomeza ku wa Gatandatu,  aho hateganyijwe ibiganiro byagutse bizahuza abanyamuryango ba Unity Club, abayobozi b’uturere, sosiyete sivile, abikorera, abahagarariye amadini, urubyiruko, ndetse n’abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu.

Unity Club yashinzwe mu 1996,ifite intego yo “kwimakaza umuco w’Ubumwe n’Amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”Yari igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. 

Kuri ubu, Unity Club Intwararumuri igizwe n’abanyamuryango 349. 

Umuryango Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’Abayobozi bari mu Nzego za Guverinoma n’abayobozi bigeze kuba abo bashakanye.

Photos:

[fluentform id="3"]