Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Prudence Sebahizi, yatangaje ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutseho gato, bitaza kuzana impinduka ku biciro by’ibiribwa ku masoko.
Ibi yabitangaje ku wa 8 Ugushyingo 2025, nyuma yaho Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) ,rutangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli.
RURA yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse, aho litiro ya lisansi yashyizwe ku 1.989 Frw ivuye ku 1.862Frw, mu gihe litiro ya mazutu yashyizwe ku 1.900 Frw ivuye ku 1.808 Frw.
Ibi bivuze ko Lisansi yazamutseho 127 Frw . Ni mu gihe Mazutu yo yazamutseho 92 Frw.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Prudence Sebahizi yavuze ko leta yigomwe byinshi muri ibi biciro byatangajwe kugira ngo Mazutu itazamuka, yizeza ko bitazana impinduka ku biciro by’ibiribwa.
Ati “ Ugereranyije na Lisansi yazamutse 6%. Ntabwo rero twiteze impinduka ku biciro by’ibiribwa. Kubera ko iryo zamuka rya 5% ku giciro cya litiro ya Mazutu, iyo ugishyize mu ijanisha ry’ibiciro by’ibicuruzwa, usanga ari akantu gato cyane. Ni ukuvuga ngo Mazutu yiyongereyeho 5% ku ijana kuri litiro, iryo hinduka ntabwo warishyira ku giciro cy’ibicuruzwa.”
Minisitiri Sebahizi, yasabye abacuruzi kuturirira kuri ibi biciro bishya , ngo bazamure ibiciro mu buryo budasobanutse .
Ati “Ati “Dushishikariza Abanyarwanda cyane cyane abacuruzi kubyitwaramo neza. Bakore imibare yabo barebe, ntibibe intandaro yo kuzamura ibiciro mu buryo budasobanutse.
Ikindi n’abaguzi badufasha,bigaragaye ko hari umucuruzi wabyitwaje, twakwicara tugakora imibare bigasobanuka. Nta gikuba cyacika ku bigendanye n’ibiciro.”
Minisitiri Sebahizi avuga ko guverinoma yafashe ingamba zitandukanye zijyanye no kwirinda izamuka ry’ibiciro mpuzamahanga zirimo kubika ibikomoka kuri peterori byinshi, kongera umusaruro w’imbere mu gihugu.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko nawe yashimangiye koi bi biciro byashyizweho, bitazana impinduka ku bijyanye n’ubwikorezi, hakomeza kugendera ku biciro biheruka gushyirwaho.







