Umuryango w’Abibumbye (UN) wageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 2 z’amadorali ya Amerika (arenga miliyari 2,9 Frw) zo kwifashisha mu kwitegura guhanga n’Icyorezo cya Ebola.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wungirije w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Farhan Haq, iyi nkunga yatanzwe binyuze mu kigega cya Loni gishinzwe ubutabazi bwihuse (CERF-Central Emergency Response Fund).
Iyi nkunga igamije gufasha u Rwanda mu bikorwa byo kwitegura no gukumira ko icyorezo cya Ebola gishobora kwinjira mu Gihugu, biturutse kuri virusi ya Bundibugyo iri kugaragara mu karere cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Muri iki gihugu icyorezo cya Ebola kimaze kugaragara ku basaga 1,400.
Farhan yavuze ko Umuryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa bawo mu bikorwa by’ubutabazi bakomeje gushyigikira imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu kongera imyiteguro yo guhangana n’icyorezo cya Ebola no kugikumirira mu Turere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yashimangiye ko kandi Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) byahuguye abakozi bo mu rwego rw’ubuzima hagamijwe kubongerera ubushobozi bwo kwitegura no guhangana n’ibyorezo mu duce dufite ibyago byinshi.
Yagize ati “Abafatanyabikorwa ba Loni bahuguye abakozi b’ubuzima ku buryo bwo kwirinda no gukumira ubwandu, gutahura abanduye hakiri kare no gutanga raporo. Hanateganyijwe ibikoresho birimo imyambaro yabugenewe yo kwirinda , ibikoresho byo gupima no gusuzuma indwara n’ibindi mu duce dufite ibyago byinshi.”
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ho higanje iki cyorezo mu Karere, aho kugeza ku wa 25 Nyakanga, inzego z’ubuzima zemeje abarwayi ba Ebola basaga 3,200 mu Ntara ya Ituri, iya Kivu ya Ruguru, iha Haut-Uele ndetse n’iya Tshopo.
Umuvugizi wungirije w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Farhan Haq, yavuze ko imbaraga zo gukurikirana iki cyorezo zikomeje, harimo gusuzuma abinjirira ku mipaka y’ingenzi no kwagura uburyo bwo gukurikirana isuku n’isukura ry’ibidukikije n’amazi yanduye.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yo yemeza ko iki cyorezo kitarinjira mu Gihugu ndetse ko ingamba zo kukineshereza kure zikomeje. By’umwihariko, ingamba zo ku mipaka no mu mavuriro cyangwa ahahurira abantu benshi zarushijeho gukazwa mu kurinda ubuzima bw’abaturarwanda.








