sangiza abandi

Basketball: Ingimbi z’u Rwanda zegukanye igikombe cya Zone 5

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya basketball y’abatarengeje imyaka 18 mu ngimbi yatsinze iya Misiri yegukana igikombe mu mikino y’akarere ka 5 yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika yaberaga i Cairo mu Misiri.

U Rwanda rwatsinze Misiri amanota 62-58 mu mukino wari ishiraniro.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026 nibwo hasojwe imikino y’akarere ka Gatanu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2026 cy’abatarengeje imyaka 18, FIBA U18 AfroBasket 2026, kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire kuva tariki 5 Kanama kugeza tariki 16 Kanama 2026.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Misiri yari mu rugo nizo zakinnye umukino wa nyuma. Muri 1/2 u Rwanda rwasezereye Uganda naho Misiri isezerera Sudani y’Epfo.

Si ubwa mbere aya makipe yari ahuye muri iyi mikino kuko yari kumwe no mu itsinda A, aho Misiri yari yatsinze u Rwanda amanota 80-71.

Umukino watangiye u Rwanda rwitwara neza rurangiza agace ka mbere ruyoboye n’amanota 17-15, ndetse no mu gace ka kabiri ruyobora amanota 20-13, bituma igice cya mbere cy’umukino muri rusange kirangira ari amanota 37-28.

Iki kinyuranyo cy’amanota 9 nicyo cyakomeje gufasha u Rwanda muri uyu mukino ndetse no kutemerera Misiri kugenda imbere.

Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwatsinze Misiri amanota 16-15. Mu gace ka kane ikipe y’igihugu ya Misiri yagarukanye imbaraga nyinshi ishaka gutsinda ngo ikuremo ikinyuranyo, mu gihe umutoza Niyomugabo Sunny Munyandamutsa w’ikipe y’u Rwanda byagaragaraga ko yabwiye abakinnyi be gukaza ubwugarinzi.

Mu gace ka kane, Misiri yatsinze u Rwanda amanota 15-9 ariko ntibyari bihagije ngo ikuremo ikinyuranyo, umukino urangira u Rwanda rutsindiye Misiri yari iwayo amanota 62-58.

Bizimana Kayira Plamedie yongeye kuba imbarutso y’intsinzi ku Rwanda aho yatsinze amanota 10, akora rebounds 7, atanga umupira umwe wavuyemo amanota, yambura umupira inshuro 4 ndetse akora igihomo (Block).

Abandi bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino ku ruhande rw’u Rwanda barimo Kapiteni w’u Rwanda Sean Mwesigwa Jeremaine watsinze amanota 16, Muhirwa Joshua Alvin watsinze amanota 10 na Ngabonziza Hugo Victor watsinze amanota 8.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, Sudani y’Epfo yegukanye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Uganda amanota 71-55.

Ku rutonde rusange rw’amakipe yitabiriye iyi mikino yaberaga mu Misiri, u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere, Misiri iba iya kabiri, Sudani y’Epfo iba iya gatatu, Uganda iba iya kane, Kenya iba iya gatanu naho Tanzania iba iya gatandatu.

Ikipe y’u Rwanda n’ikipe ya Misiri nizo zahise zikatisha itike y’imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika.

U Rwanda rwegukanye igikombe cy’akarere ka gatanu mu batarengeje imyaka 18

Photos:

[fluentform id="3"]