sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi mushya wa Oman n’uwa Nouvelle-Zélande mu Rwanda

sangiza abandi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2026 Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Ambasaderi Mushya wa Oman n’uwa Nouvelle-Zélande mu Rwanda.

Ambasaderi Nasra bint Salim bin Mohammed Al Hashmi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira Oman mu gihe Olivia Charlotte Owen we yatanze izimwemerera kuba Ambasaderi wa Nouvelle-Zélande mu Rwanda.

Amb. Nasra bint Salim bin Mohammed Al Hashmi, ugiye guhagararira Oman mu Rwanda azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya mu gihe Olivia Charlotte Owen wa Nouvelle-Zélande azakorera i Addis Ababa muri Ethiopie.

Oman na Nouvelle-Zélande ni ibihugu bifitanye umubano uhamye ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi, ubucuruzi, politiki n’izindi.

Umubano w’u Rwanda na Oman uragenda urushaho gukomera binyuze mu ngendo zo mu kirere, ubutwererane mu bukungu, n’amasezerano y’ubufatanye mu nzego z’ikoranabuhanga n’ubwikorezi. 

Mu minsi ishize Sosiyete y’indege ya SalamAir yo muri Oman yatangije ku mugaragaro ingendo zayo za mbere zihuza Umurwa Mukuru, Muscat n’uwa Kigali. Izi ngendo zikorwa kabiri mu cyumweru buri wa Kabiri no ku wa Kane, bikazafasha abagenzi kubona uburyo bworoshye kandi budahenze bwo gukora ingendo hagati ya Oman n’u Rwanda.

Ku rundi ruhande mu minsi ishize intumwa zihagarariye u Rwanda zagiriye uruzinduko muri New Zealand mu nama ya mbere y iminsi ibiri yiga ku hazaza h’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari (FIT-P), igamije gushimangira ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama yasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano atangiza ibiganiro bya politiki, yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Auckland.

Nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano, impande zombi zagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano wa dipolomasi no kwagura ubufatanye mu nzego zifitiye ibihugu byombi inyungu, zirimo ubucuruzi, ishoramari no kubaka ubushobozi.

Umubano w’ibihugu byombi ushingiye kandi ku mateka, kuko mu 1994 New Zealand yari mu Kanama k’umutekano ka Loni, ikaba yarabaye mu bihugu byasabaga amahanga gufata ingamba zihuse zo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2019, New Zealand yanabaye igihugu cya mbere gishyikirije u Rwanda inyandiko z’amateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo gushyigikira kubungabunga amateka no kurwanya ihakana rya Jenoside.

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Mushya wa Oman, Nasra bint Salim bin Mohammed Al Hashmi, mu Rwanda.
Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Mushya wa Nouvelle-Zélande, Olivia Charlotte Owen, mu Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]