Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko Igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mwaka wa 2025 kigeze kuri 95.3%.
Ibi yabigarutseho ku wa 8 Ugushyingo 2025, mu Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragje ko muri 2010, igipimo cyari 82,3%, 2015 cyari kigeze kuri 92,5%, 2020 cyageraga kuri 94,7%. Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwiyongereyeho 13%.
Nk’uko Minisitiri Bizimana yabigarutseho, yagaragaje ko ingingo yihariye Abanyarwanda bashima ku nkingi y’ ubumwe.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 100% by’Abanyarwanda babajijwe, bemeje ko baterwa ishema no kuba Abanyarwanda, banemeje ko Ikinyarwanda ari inkingi ya mwamba ibumbatiye Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni mu gihe 98% bemeje ko baterwa ishema cyane n’intwari zitangiye Igihugu zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, 98% bemeje ko gahunda z’uburere mboneragihugu nk’Itorero na Ndi Umunyarwanda zifite akamaro mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 98% by’ababajijwe, bemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, 97% bemeje ko Ubunyarwanda busumba ikindi cyose umuntu yakwibonamo, kandi bufite uruhare runini mu kubumbatira Ubumwe mu benegihugu.
Bugaragaza kandi ko 97% by’ababjijwe, bemeje ko ubuyobozi buriho ubu mu Rwanda bwita kuri bose, nta vangura rishingiye ku bwoko, bashyigikira ko umuyobozi ari uwa rubanda, ko nta bwoko agira. 96% bemeje ko kwigisha amateka bibumbatira ihame ry’Ubumwe mu Banyarwanda, 93% bemeje ko Abanyarwanda bose bahabwa amahirwe angana ku byiza by’Igihugu.
Impamvu z’izamuka ry’ibipimo by’Ubumwe bw’Abanyarwanda zishingiye ku mbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu kubanisha Abanyarwanda, Kubaha amahirwe angana, kurwanya akarengane n’ivangura, Kunoza imitangire ya serivisi ndetse na gahunda z’isanamitima, ubutabera no kuzamura imibereho y’abaturage ku buryo budaheza, n’ibindi.
Ishusho y’Ubumwe bw’Abanyarwanda muri buri Karere, igaragaza ko Akarere ka Kayonza kaza ku isonga ni amanota 98%, Ngoma ifite amanota 97.8% na Ruhango 97.5%. Akarere ka Rusizi ni ko kanyuma n’amanota 92%.







