sangiza abandi

“Ugiye mu irushanwa rigiye kugushyira ku itara”- Bayisenge abwira Amavubi U17 yitabiriye CECAFA

sangiza abandi

Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Emery Bayisenge, yasabye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17), kwitwara neza mu marushanwa ya CECAFA bagiye kujyamo, abibutsa ko amarushanwa nk’aya abashyira ku itara.

Ni ibyo yagarutseho mu mugoroba wo kuri icyi Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, ubwo abakinnyi b’Amavubi U17 bahabwaga impanuro zizabaherekeza mu mikino ya CECAFA bagiye kwitabira muri Ethiopia.

Uyu mugoroba wo guhiga no kwiyemeza kuzitwara neza mu mikino ya CECAFA, wanitabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru, Shema Ngoga Frabrice.

Aba bakinnyi bahawe impanuro z’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Emery Bayisenge, usanzwe ari umukinnyi wa Rayon Sports, ndetse akaba no mu bakinnye Igikombe cy’Isi cya U17 mu 2011.

Yabasangije ubuhamya bwe ubwo yari akiri mu ikipe ya U17, abibira ibanga n’icyabateye imbaraga kugeza bageze mu gikombe cy’Isi, abibutsa ko kwitwara neza mu mikino nk’iyi Nyafurika aribyo bizabafasha kubigeraho.

Ati “Twe tujya mu Gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17, ikintu cyaduteye imbaraga kiratangaje.

Tujya gukina Igikombe cya Afurika, hari hashize imyaka umunani bakuru bacu bo mu ikipe nkuru bakigiyemo, umutoza yaratubwiye ati ‘ntabwo mwakora amateka arenze ayo, bakareka guhora bavuga ngo nta rindi rushwanwa rikomeye u Rwanda rwagiyemo?’.” 

Yakomeje avuga ko icyo gihe bumvise izo mpanuro zikabatera imbaraga zo gukora ibirenze, byabafashije mu 2011 kujya mu Gikombe cy’Isi.

Yifashishije ubwo buhamya yabasabye ko nabo byaba bityo bakagira ishyari ryiza ry’uko abababanjirije babigezeho, ubu hakaba hashize imyaka 14, bityo ko nabo bakwiye gukora ibishoboka bakarenga amarushanwa Nyafurika bakagera ku Gikombe cy’Isi.

Ati “Ntabwo mwebwe mwagira ishyari ryiza mukavuga muti reka dukureho ariya mateka ya bariya bagiye mu Gikombe cy’Isi U17??  Aha muri niho natwe twari turi, namwe mushobora gukorera amateka hano.”

Yabibukije ko bagomba gukora cyane kandi kuko umupira ari igihe gito udahoraha, abasaba kugikoresha neza.

Ati “Byose ni ugukora, umupira ni gihe gito.Umutoza yajyaga ambwira ngo nkoreshe igihe gito cyanjye mfite rimwe na rimwe nkamuseka, numvaga umupira utazarangira, kuko byari ibihe byacu byiza, ukumva ntibizarangira, Oyaaa.”

Yakomeje ku byamuranze ubwo yakinaga muri Aziya atozwa n’umutoza watoje Real Madrid, wamusabye gukora imyitozo inshuro enye ku munsi, ibintu atari asanzwe akora, avuga ko yabyubahirije bikamuha umusaruro wo gusoza umwaka w’imikino atsinze ibitego 12 kandi ari myugariro (Defenseur).

Yabasabye kwitwara neza mu irushanwa bagiyemo kuko uretse kuba ishema ku gihugu nabo bibafasha kubona amakipe, kuko ariho bagaragarira abashaka abakinnyi bakababona.

Ati “Ugiye mu irushanwa rigiye ku gushyira ku itara, nta wamenya aho umuntu yakubonera”.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Fabrice, yabashyikirije idarapo ryo guhagararira igihugu, na bo biyemeza kuzitwara neza muri CECAFA U17.

Mu kwitegura iyi mikino, Amavubi U17, kuri icyi cyumweru cyo kuwa 9 Ugishyingo, yatsinze Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda yo mu Cyiciro cya Kabiri ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti.

Ikipe y’u Rwanda yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Mbere saa Yine za mu gitondo, berekeza i Addis muri Ethiopia.

Mu bakinnyi bahamagawe harimo n’abaturutse hanze bario Judah Fisher wa Sacramento Republic yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lanny Mukiza wa CS La Salle yo muri Canada, Joseph Musabyimana wa RFC Seraing, Enzo Bagabo wa RWDM na Jayden Heylen Shema wa KV Mechelen zose zo mu Bubiligi.

Imikino y’amakipe y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 17 (CECAFA U17), izabera muri Ethiopia kuva tariki ya 15 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza 2025, ikinirwe ku bibuga bibiri bya Abebe Bikila Stadium na Dire Dawa Stadium.

Amavubi U17 ari mu Itsinda rya mbere hamwe na Ethiopia, Somalia, Kenya na Sudani y’Epfo.

Amakipe atatu azitwara neza muri CECAFA U17 azahita abona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]