Perezida Kagame uri mu rugendo rw’akazi muri Guinée , yifatanyije nabo gutangiza umushinga munini wo gucukura amabuye y’agaciro wa ‘Simandou Iron Ore Project’.
Ibirombe bya Simandou biherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Guinée ni byo bibitse amabuye y’agaciro ya ‘Fer’ menshi ku Isi.
Biteganyijwe ko ubwo umushinga wo gucukura aya mabuye y’agaciro uzaba wuzuye mu 2030, ku buryo mu misozi ya Simandou hazajya hacukurwa toni zigera kuri miliyoni 120 za ‘Fer’ ku mwaka.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Gabon, Brice Oligui Nguema, na Mamadi Doumbouya w’iki gihugu, batangije uyu mushinga wa Simandou Iron Project.
Uyu mushinga wa Kilometero 600 uzaba uriho ibikorwa bitandukanye by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ibindi bikorwa bisanzwe.
Biteganyinyijwe ko ku wa 12 Ugushyingo kandi, Perezida Kagame na Doumbouya bazatangiza ku mugaragaro inama nyafurika ya TAS (Transform Africa Summit) iganirirwamo uko iterambere rya Afurika ryakwihutishwa.
Muri iyi nama itegurwa n’umuryango Smart Africa Alliance, Perezida Kagame n’abandi bazayitabira bazaganira ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu guhanga ibishya bizana impinduka muri Afurika no ku Isi muri rusange.








