sangiza abandi

MINICOM yinjiye mu kibazo cya Moto za Spiro

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubucuruzzi n’inganda, MINICOM, yatangaje ko  yamenye ibibazo byagaragajwe n’abakiriya ba Spiro , yizeza ko igiye kubikemura.

Ibi bitangajwe nyuma yaho abamotari bagaragaje ibibazo bitandukanye birimo guhabwa bateri zituzuye kandi bagasabwa ikiguzi cyayo kiri hejuru, kwakwa amafaranga y’umurengera ngo babashe kwishyura iyo moto kenshi bahabwa bizezwa kwishyura macye macye ndetse n’ibijyanye n’ubuziranenge bwazo aho bavuga ko izi moto zikunze gucika feri bityo zigateza impanuka zitandukanye.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM,  yasohoye ku 11 Ugushyingo 2025, yavuze ko  ibibazo byagaragajwe n’abakiriya babimenye bityo bagiye kubikemura.

Yagize iti “Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iramenyesha Abanyarwanda bose ko yakiriye ibibazo byagaragajwe n’abakiriya ba Spiro Rwanda , kandi ko ku bufatanye na RICA, RSB, RURA na MININFRA biri gukurikiranwa kugira ngo bishakirwe ibisubizo.”

Ku rundi ruhande, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, (RICA), nayo yashimangiye ko igiye kugenzura ibibazo bivugwa muri iki kigo cya Spiro.

Yagize iti “RICA ikomeje gukurikiranira hafi ibibazo bya serivisi zitanoze byagaragajwe n’abaguzi ndetse n’abatwara moto z’amashanyarazi z’ikigo Spiro Ltd. RICA irakomeza gukora ibiteganywa n’amategeko ngo uburenganzira bw’abaguzi bwubahirizwe.”

Photos:

[fluentform id="3"]