Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko abana bahamijwe ibyaha bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare, bahabwa uburezi nk’ubw’abandi bose mu gihugu ndetse bakagenerwa nk’ibyo andi mashuri ahabwa mu kubarinda kudindira no kubaha ubumenyi bazakoresha basubiye mu buzima busanzwe.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025, mu ruzinduko yagiriye mu mashuri atandukanye hagamijwe gusura ibikorwa Minisiteri y’Uburezi iha amashuri arimo n’iri gororero ndetse n’amashuri nderabarezi.
Aganira n’itangazamakuru yagarutse ku burezi buhabwa abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare, Irere yavuze ko bahabwa byose andi mashuri afite, bityo ko imyigire yabo idahagarara iyo bafunzwe.
Yagize ati “Ibyo tugenera abandi, na bo turabibagenera, byaba ibikoresho ndetse n’abarimu.”
Yasobanuye ko kuba bakora ibyaha bitandukanye, bitabambura uburenganzira bw’umwana burimo no kwiga, ari yo mpamvu Leta y’u Rwanda ishyigikira uburezi bwabo bubafasha kuzagira icyo bimarira basoje ibihano, asaba ababyeyi gukomerezaho mu gihe bagarutse mu miryango.
Yagize ati “Kuba barakoze amakosa ntabwo bivuze ko bareka kuba abana, kuko impamvu bari hariya ni uko bakiri bato, baba bakiri kugororwa, nk’uko Leta ikomeza kubitaho n’ababyeyi bakwiriye gukomeza.”
Minisitiri Irere yavuze ko ibi bigamije kurinda abana kudindira mu bumenyi, bityo bakazasubira mu buzima busanzwe bafite icyo bimarira kandi bamarira Igihugu.
Ati “Biragoye ko uzasohoka muri sosiyete ugasanga nta kintu na kimwe wakwikorera, warasigaye. Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda iha amahirwe bariya bana kugira ngo bakomeze ntibahagarare.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), CSP Hillary Sengabo, yavuze ko abagera kuri 395 barimo abakobwa 16, ari bo bagororerwa muri iri gororero, aho bahabwa uburezi rusange mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro irimo ubudozi, ububaji, gusudira, ubwiza no gutunganya imisatsi.
Yasobanuye ko aba banyeshuri bashakirwa abarezi n’imfashanyigisho, ndetse hakanifashishwa abagororwa bafunzwe ari abarezi bagakomerezamo uwo mwuga.
Ati “Uko Ushinzwe uburezi apangira amashuri ari mu karere apangira amashuri ari mu karere, niko n’ishuri rya hano ripangirwa. Integanyanyigisho ikora hano, ni iyo mu burezi busanzwe bw’Igihugu.”
Yakomeje ati “Abakozi bigisha hano baba ari abakozi ba RCS, bize uburezi n’abantu bafunzwe bari abarimu.”
Muri aba bagororwa bigishwa, harimo abitegura ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro bitandukanye birimo Icyiciro Rusange n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye.
CSP Hillary Sengabo yavuze ko uburezi buhabwa aba banyeshuri butanga umusaruro kuko iyo bakoze ibizamini bya Leta batsinda bose ndetse bakaba baza mu mashuri ya mbere yatsinze.
Ati “Bose baratsinda. Amashuri abanza n’ayisumbuye bose baratsinda, ntabwo tuba dufite abatsinzwe.”
Yavuze ko iyo basoje ibihano byabo bataha bagakomereza amasmo hanze, ariko basoza amasomo batararangiza ibihano, bagategereza ko birangira ngo batahe, cyangwa bagafungurwa by’agateganyo ku bw’imbabazi.
Yagize ati “Hari n’urangiriza hano atarafungurwa, agategereza igifungo cye cyarangira agataha.”
Mu mwaka w’amashuri ushize wa 2023/2024, abana 16 bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri babitsinze neza.
Abagiye batsinda ibizamini bisoza icyiciro rusange bagiye bagira n’amahirwe yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika bagakomereza amashuri yabo mu bigo byo hanze baba bahawe, bityo ibihano bari barakatiwe bigakurwaho bakomezanya n’abandi bana biga mu mashuri nk’uko bisanzwe.
Umwe mu bagorerwa muri iri gororero (imyirondoro yagizwe ibanga ), ashima Leta y’u Rwanda yabahaye uburezi ititaye ku byaba bakoze ndetse ikabaha ibisabwa byose mu myigire yabo
Ati “Nageze hano mpasanga ababyeyi beza RCS ifasha abana umunsi ku munsi, badushakira abarimu, bakadushakira ibikoresho tukiga.”
Igororero ry’abana rya Nyagatare rigororerwamo abana baba barakoze ibyaha ariko bataruzuza imyaka y’ubukure iteganywa n’amategeko; baza kuhasoreza ibihano bakatiwe n’inkiko kuko imyaka yabo iba itabemerera kugororerwa hamwe n’abandi baba mu magororero y’abakuze.
Iri gororero rimaze imyaka irenga 10, ryatangiye guhabwa uburenganzira bwo guhabwa ibizamini bya Leta mu 2019. Ryoherezwamo abahamijwe ibyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.
Rigizwe n’inyubako z’amashuri yigirwamo, Isomero, Ishuri rigezweho ( Smart Class), amashuri akorerwamo imikirongiro mu myuga n’ibindi.











