U Rwanda rwasinye amasezerano yo kongera avoka mu bihingwa by’u Rwanda byoherezwa ku isoko ry’u Bushinwa.
Nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, hifashishijwe urubuga rwa X, aya masezerano agamije gufasha avoka nziza z’umwimerere zihingwa mu Rwanda kugera ku isoko ry’u Bushinwa.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James.
Isoko ry’u Rwanda mu Bushinwa rigizwe n’abasaga miliyari 1.4, bakunda kandi bagura ibihingwa by’u Rwanda birimo ikawa, icyayi n’urusenda byoherezwa muri iki gihugu.
Aya masezerano mashya agamije guteza imbere ubuhinzi bwa avoka mu Rwanda no kwagura isoko ry’ibihingwa by’u Rwanda byoherezwa hanze.
Aya masezerano yasinywe agena uburyo bwo kugenzura isuku n’ubuziranenge bwa avoka zizajya zoherezwa ku isoko ry’u Bushinwa.
U Bushinwa buherutse kugaragaza ko ubucuruzi hagati y’impande zombi mu mezi icyenda ya mbere ya 2025, bwageze kuri miliyoni 605 z’amadorari y’Amerika, iyongera ringana na 22.1% ugereranyije na 2024.
Ibicuruzwa by’u Rwanda byoherezwa mu Bushinwa birimo urusenda, icyayi, ikawa ndetse n’imbuto zitandukanye ubu hakaba hiyongeretemo avoka.
Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu Bushinwa byageze kuri miliyoni 157 z’amadorari, byiyongereyeho 29.6%, yiganje cyane ku bikomoka ku buhinzi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yashimangiye ko iri terambere ry’ubucuruzi ryongera agaciro ku Rwanda nk’isoko ryiza ku bashoramari b’Abashinwa, kandi rikanateza imbere ubuhinzi no gutanga imirimo ku baturage.






