sangiza abandi

MINEDUC yashyize imbaraga mu gutegurira abiga TTC kuzavamo abarezi bita ku bafite ubumuga

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi bigishwa ururimi rw’amarenga ndetse n’ubundi buryo bwose bugamije gufasha abafite ubumuga, mu gihe bazaba batangiye kubigisha.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu ubwo yasuraga Ishuri Nderabarezi rya TTC Matimba riherereye mu Karere ka Nyagatare.

Ni muri gahunda yo gusura ibikorwa Minisiteri y’Uburezi ikomeje kugeza ku mashuri nderabarezi birimo ibikorwaremezo, ibikoresho n’ibindi bugamije kubingerera ubushobozi.

Irere yavuze ko ubu Minisiteri y’Uburezi iri kubaka amashuri akomatanye ku buryo yakira bose mu rwego rwo gushyigikira uburezi budaheza, bityo ko abafite ubumuga bigana n’abandi, ibi bigatuma umurezi asabwa kuba yiteguye gutambutsa isomo kuri bose.

Yagize ati “Mbere habaga amashuri y’abana bafite ubumuga hakaba n’amashuri y’abana badafite ubumuga ariko uyu munsi aho Isi igeze dusabwa gukomatanya, abana bafite ubumuga n’abatabufite bakabasha kwigana.”

Yavuze ko hari abanyeshuri batabasha kumva cyangwa kuvuga ari yo mpamvu abitegura kuba abarezi bigishwa n’ururumi rw’amarenga.

Ati “Iyo rero mwarimu akoresha izi ndimi zombi, bituma bose abasha kubafasha bose. Ni yo mpamvu muri aya mashuri babyiga kandi barabyishimira.”

Umuyobozi w’Ishuri ry’icyitegererezo rya Rukara Model, Dr Barnabas Muyengwa, yavuze ko iri shuri ririmo uburezi budaheza abafite ubumuga kuko hari n’abarezi babairi byihariye bashyinzwe kuri bene abo bana, uhereye mu ishuri ry’incuke.

Yagize ati “Bakorana n’abarimu mu kubafasha mu gihe cy’amasomo. Dufite ibikoresho byihariye bakoresha mu kubafasha.”

Minisiteri y’Uburezi imaze gusura amashuri atandukanye arimo TTC de la Salle, TTC Matimba na Rukara Model mu rwego rwo kureba impinduka mu myigire y’abanyeshuri nyuma yo guhabwa ibikorwaremezo birimo inyubako nshya, ibikoresho bigezweho birimo iby’ikoranabuhanga na laboratwari, byubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi.

Photos:

Photos:Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]