Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yateguje ibura ry’umuriro mu Mirenge igize akarere ka Nyamasheke no mu bice bya Bugesera, na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Iri bura ry’umuriro riteganyijwe ku wa kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2025, ku muyoboro wa Ntendezi, ucanira mu Mirenge ya Kagano,Bushekeri,Ruharambuga, kuva saa tanu za mu gitondo kugeza saa munani 14h 00.
Ni mu gihe kuva saa sita z’amanywa kugeza saa munani z’amanywa, amashanyarazi azabura ku muyboro wa Kanazi ucanira Umurenge wa Ntarama,igice cy’umurenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera n’ibice by’Imirenge ya Nyamirambo na Mageragere mu karere ka Nyarugenge.
REG yatangaje ko iri bura ry’amashanyarazi rizaba ritewe n’imirimo yo gusana imiyoboro y’amashanyarazi ya Ntendezi yo muri Nyamaseheke na Kanazi wo mu karere ka Bugesera.
REG yasabye abantu bose kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umurimo ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru, inisegura ku bafatabuguzi kubera iryo bura ry’umuriro.







