Abanyarwanda 17 bari bamaze imyaka myinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, batahutse mu Rwanda.
Aba barimo batanu bari mu mutwe wa FDLR ndetse n’abana icyenda, batahutse mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Grande Barrière.
MONUSCO ivuga ko kuva muri Mutarama 2025, abanyarwanda 166 bahoze muri FDLR batahutse mu Rwanda, berekeza mu miryango yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, ubwo aheruka kwakira ikindi cyiciro cy’abanyarwanda barenga 200 babaga muri RDCongo, yabibukije ko u Rwanda ari umubyeyi mwiza ubakunda, abamenyesha ko ruzakomeza kubitaho.
Ati “Nubwo waba udafite umubyeyi w’umubiri, igihugu cyakubereye umubyeyi, kirakomeza kibabungabunge mu bibazo mwahuye nabyo, abari bafite imitungo aho bagiye nubwo yaba yari icunzwe n’abandi bazayihabwa, abatayihawe ku neza ubuyobozi buzabyinjiramo bubafashe.”
“Abadafite imitungo basanze igihugu kizabafasha kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi, bubake imitungo yabo bundi bushya bahereye ku nkunga bazahabwa, guhuzwa n’amahirwe ari mu gihugu binyuze mu bigo by’imari kugira ngo na bo babeho ubuzima bwiza.”
Meya Mulindwa yavuze ko nibamara kubona ibyangombwa bibaranga, Leta y’u Rwanda izabaha ibyo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe.
Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa Amadolari 188 (ibihumbi 272 Frw), uri munsi yayo ahabwe Amadolari 113 angana n’ibihumbi 192 Frw) ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.
U Rwanda rwaherukaga kwakira abandi banyarwanda 49 barimo barindwi 7 bo muri FDLR .







