sangiza abandi

Minisitiri Bizimana yasabye abarangije ibihano kubwiza ukuri abana babo

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu,Dr Jean-Damascène Bizimana,yasabye abari bafungiwe ibyaha bya jenoside bakaba bitegura gutaha nyuma kurangiza ibihano kwitwararika,birinda icyabagusha mu cyaha kandi bakabwiza ukuri abana babo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2025, ubwo yasozaga amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa yahabagwaga abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura kurangiza ibihano, mu Igororero rya Nyamagabe.

Ni amahugurwa Ku wa 22 Ukwakira 2025 ,abera mu igororro rya Nyamagabe.

Abarangije ayo mahugurwa ni abagororwa 223 barimo abagore 50 n’abagabo 173 baturutse hirya no hino mu gihugu. Abagororwa 113 barahita bataha . Ni mu gihe  abandi bazataha  muri Mutarama 2026.

Minisitiri Bizimana yabahaye n’ikiganiro ku buremere bw’ingengabitekerezo ya jenoside yabibwe n’amashyaka ya PARMEHUTU, MRND na CDR.

Dr Bizimana yabasabye kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside ,bashyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushyira imbere Ubumwe bw’Abanyarwanda, babanira neza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi Banyarwanda.

Yagize ati “ Ntabwo mugomba kugenda musubiza igihugu inyuma mwisubiza inyuma namwe. Kandi mi mugende abana banyu mubabwize ukuri, mudakomeza kubabeshya. Ntikazagire uwongera kugwa mu cyaha. Mugende mutekanye , mutuje kandi muhindutse.”

Photos:

[fluentform id="3"]