sangiza abandi

Handball: U Rwanda mu Itsinda rya Algérie, Nigeria na Zambia mu Gikombe cya Afurika

sangiza abandi

U Rwanda rwashyizwe mu Itsinda A muri tombola y’uko amakipe azahura mu Gikombe cya Afurika cy’umukino w’intoki ‘Handball’, aho ruzaba ruhatanye na Algérie, Nigeria na Zambia.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025, nibwo muri Stade Amahoro, habereye tombola yuko amakipe azahura mu matsinda y’igikombe cy’Afurika cy’umukino wa Handball, giteganyijwe kubera i Kigali, guhera tariki ya 21 – 31 Mutarama 2026.

Ni igikombe kigiye gukinnwa ku nshuro ya 27, ariko by’umwihariko bikaba ari ku nshuro ya mbere kizabera mu Rwanda.

Iki gikombe cyizakinwa n’amakipe 16 agabanyije mu matsinda 4, aho u Rwanda nk’ikipe izakira iri rushanwa rwahawe uburenganzira bwo guhitamo amakipe ruzaba rurikumwe nayo mu itsinda, maze ruhitamo Algeria, Nigeria na Zambia.

Uko andi matsinda ahagaze mu itsinda B harimo Egypt, Angola, Gabon na Uganda, mu itsinda C, harimo Tunisia
Guinee, Cameroon na Kenya, naho mu itsinda D hakabamo Cape Verde, Morocco, Congo na Bénin.

Muri aya makipe uko ari 16, Misiri, Algeria na Tunisia nizo zabashije gutwara Igikombe cya Afurika muri Handball, mu bihe bitandukanye, ni mu gihe ayandi yose azaba agerageza kwandika amateka mashya nk’uko n’u Rwanda bimeze.

Uko amakipe azakina

Ikipe ebyiri za mbere zizarangiza imikino y’amatsinda ziyoboye amatsinda yazo [ Ubwo ni ukuvuga ikipe ya mbere n’iya kabiri], zizajya zihura n’izindi kipe ebyiri zitwaye neza [ iya mbere n’iya kabiri] mu rindi tsinda rikurikiyeho.

Nyuma yaho ayo makipe abiri yo mu itsinda A azahura n’abiri yo mu itsinda B, havemo abiri azamuka, bizaba gutyo no ku itsinda C na D, izo kipe 4 zizahura maze habonekemo ebyiri zijya ku mukino wa nyuma.

Izitazagera ku mukino wa nyuma zizagenda zikina hagati yazo hakurikijwe uko zasoje imikino y’amatsinda, kugirango zibashe guhabwa imyaya y’uburyo zitwaye muri iki gikombe.

Abasore b’u Rwanda batangiye umwiherero mu Kwakira 2025 bitegura iri rushanwa ndetse mu Gushyingo bahawe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Handball, umunya-Tunisia, Hafedh Zouabi, usabwa guhesha ishema u Rwanda mu rugo.

U Rwanda ruzafungura iyi mikino rukina na Zambia ku i tariki ya 21 Mutarama 2026, amakipe ari mu itsinda rimwe n’u Rwanda ariyo Nigeria imaze gukina iri rushanwa inshuro icyenda, Algeria imaze gukina inshuro 26, Zambia ni inshuro ya gatatu igiye kurikina, ni mu gihe u Rwanda ari inshuro ya kabiri ruzaba rukinnye iki Gikombe.

Photos:

[fluentform id="3"]