sangiza abandi

Polisi yagaragaje ko umutekano wo mu muhanda ari inkingi y’u Rwanda rutekanye

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko umutekano u Rwanda ruzwiho ku ruhando mpuzamahanga, udakwiye kuba gusa uwo mu bya Gisirikare ahubwo ko hakwiye kwitabwa no ku mutekano w’abakoresha umuhanda hirindwa impanuka.

Ni mu butumwa yageneye abitabiriye ubukangurambaga bwa ‘Turindane Tugereyo Amahoro’, bwabereye i Gikondo ahazwi nka MAGERWA, mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025.

Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bwa polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, bwitabiriwe n’abatwara ibinyabiziga bitandukanye barimo abatwara amakamyo, abamotari, abanyonzi ndetse n’abanyamaguru.

DCG Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko abakoresha umuhanda bakwiye guharanira ko igihugu cyatekana mu buryo bwose harimo no kutarangwa n’impanuka zo mu muhanda.

Ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizwiho umutekano ku Isi, ariko twivuga umutekano w’isasu, impanuka yo mu muhanda nayo itwica urupfu rumwe n’urw’uwishwe n’isasu.”

Yibukije abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano za buri wese, kandi ko kwirinda impanuka bitangirira ku myitwarire y’umuntu ku giti cye, asaba abayobozi b’ibinyabiziga kubahiriza neza ibyapa byo mu muhanda bakagenda baganira nabyo.

Ati “Ubu bukangurambaga buratureba twese kuko iyo impanuka ibaye ntawe itageraho.

Umuyobozi w’ikinyabiziga agenda aganira n’ibyapa, icyapa kiratubwira, kiraburira, kikabuza, buriya muba muganira.”

Yabwiye abitabiriye ubu bukangurambaga by’umwihariko abashoferi kwirinda imyitwarire itari myiza irimo no kurangara, abihaniza ku gukoresha terefoni mu gihe batwaye.

Ati: “Telefone rwose uyishyire mu bizira igihe uziko ugiye kuri Vola.”

Yashimangiye ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha ari kirazira, bityo ko bakwiye kubireke kuko hari abitwaza ko banyoye gake kakaba ariko gateza ibibazo

Ati “Ntuvuge ngo ni kamwe nta cyo kari butware, inzoga ntabwo zizashira ku Isi.”

Yibukije abakoresha umuhanda n’abanyamaguru ko iyi gahunda itareba abatwara gusa ahubwo ko nabo bakwiye kwirinda cyane cyane mu gihe bambuka ahazwi nka ‘Zebra crossing’, birinda kwihutira kujya mu muhanda batarebye neza ibinyabiziga bitambuka.

Ati “Urihutira iki kihutirwa kurusha amagara yawe?”

Gahunda nshya ya Turindane Tugereyo Amahoro igamije gukangurira abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru, kubahiriza amategeko awugenda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]