sangiza abandi

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yakanguriye abatwara ibinyabiziga gufata neza imihanda

sangiza abandi

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko hatangiye kubakwa no kuvugurura imihanda kugirango hagabanywe umuvundo, yibutsa abayikoresha ko hakenewe ubufatanye bwabo mu kuyibungabunga no kubungabunga ubuzima bwabo.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, ubwo mu Mujyi wa Kigali hatangizwaga ubukangurambaga bwa ‘Turindane Tugereyo Amahoro’.

Meya Dusengiyumva Samuel yibukije abaturage ko imihanda ikomeje kwiyongera bityo kuyitwararikamo bireba buri umwe, kuko gusana imihanda yangirika kubera impanuka bihenze cyane.

Ati “Amafaranga agenda mu kugirango dusane imihanda, yakora indi mihanda myinshi cyane kandi dukeneye.”

Dusengiyumva yatangaje ko hari gushyirwa imbaraga mu kubaka imihanda na parikingi hirya no hino, abwira abatwara amakamyo ko bubakiwe aho guparika Rusoro, mu rwego rwo kurinda ko baparika ahabangamira ibindi binyabiziga

Ati “Iriya parikingi ni iyanyu, aho kugirango uparike ikamyo ku muhanda, imodoka zibure uko zinyuranaho, turagirango tubasabe muyikoreshe.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko hazakomeza gushyirwaho parikingi mu nkengero z’umujyi mu rwego rwo gufasha abatwara ibinyabiziga bipakiye kubona aho biparika.

Yavuze kandi ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya umuvundo w’ibinyabiziga, ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo hari kunozwa amasangano y’imihanda n’umuhanda Prince House-Masaka.

Ati “Uhereye hariya mu Giporoso kugera ku Inyange, tugiye kuhashyira imihanda myinshi, murabizi ko hajya haba ambutiyaje.”

Mu Gushyingo hazubakwa imihanda izafasha abava mu Ntara y’Iburasirazuba bajya mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Mu mwaka utaha wa 2026 hanozwa amasangano y’imihanda (round-point) zirimo iyo kwa Lando ndetse na Sonatubes.

Yibukije abakoresha imihanda ko bakwiye kubahiriza amabwiriza bakayikoresha neza, bubahiriza ibimenyetso byashyizweho birimo na Feruje ndetse ko bireba abatwara ibinyabiziga n’abagenda n’amaguru bose.

Umuyobozi w’urugaga rw’abashoferi b’amakamyo mu Rwanda, Kanyagisaka Justin, yibukije abatwara amakamyo ko ibinyabiziga batwara aribyo binini kuruta ibindi, ariko bidakwiye guhutaza ibito.

Ati “Mushoferi, gendera neza ibindi binyabiziga, wibuke neza ko abantu bari mu muhanda barimo abana bawe, umugore wawe, witwararike”.

Abatwara ibinyabiziga basabwe guha agaciro ubuzima bihereyeho ndetse na bagenzi babo, mu rwego rwo kurindana bityo abagenda bose bakagera iyo bajya amahoro.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]