Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nsoneye Emmanuel, umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) na Uwamariya Beatha ufite uruganda rukora inzoga bakurikiranyweho icyaha cya ruswa.
RIB yatangaje itabwa muri yombi ry’aba bombi kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025.
RIB ivuga ko mw’igenzura rikorwa n’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, uyu mugenzuzi yagiye asaba akanahabwa ruswa y’amafaranga na nyir’uruganda Dusangire Production Ltd rukora inzoga mu Karere ka Bugesera, kugira ngo asonerwe binyuranije n’amategeko .
Nsoneye Emmanuel akurikiranyweho kandi n’icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi.
Ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamata, ndetse dosiye zabo zoherejwe mu Bushinjacyaha .
RIB iraburira abakora ibintu bitujuje ubuziranenge, ko bakwiye kubihagarika kuko binyuranyije n’amategeko.
RIB irakomeza kwibutsa kandi abakoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite ko ari kimwe mu bikorwa bihanwa n’amategeko bitihanganirwa na gato.





