Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kuko nta cyorezo cy’ibicurane gihari, kuko ari ibicurane bisanzwe biterwa n’igihe tugezemo.
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru cyo kuwa 16 Ugushyingo 2025, ubwo yari yitabiriye Siporo Rusange y’Umujyi wa Kigali.
Yavuze ko Abanyarwanda badakwiye gutinya indwara y’ibicurane yugarije abatari bake, kuko ari indwara isanzwe iterwa n’ibihe tugezemo by’imvura ndetse ko uko imvura yiyongera nabyo biriyongera.
Ati “ Ubutumwa twaha abantu ni ukudakuka umutima ko hari ikindi cyorezo, ntacyo.”
Yakomeje agira ati “Imvura nayo tuba tuyikeneye ariko hari indwara zizana nayo.”
Yasabye Abanyarwanda kwihutira kubyivuza kuko utinze ashobora kuremba bityo akaba yanahasiga ubuzima.
Ati” Nugushishikariza abantu kutabisuzugura ariko cyane cyane kwirinda kwanduzanya, kuko umuntu ufite ibicurane ashobora kwanduza abafite ubudahangarwa bucye.”
Yashimangiye ko imyitwarire ikwiye kuranga Abanyarwanda muri iki gihe hadutse ibicurane isa neza n’iyabaranze mu gihe cya Covid irimo kwimakaza umuco w’isuku.
Ati” Tugaruke kuri wa muco wa cya gihe cya Covid19, aho twakarabaga intoki kuko Iyo ukarabye wari ufite virusi ku ntoki, uwo usuhuje ntabwo uzimuha. N’agapfukamunwa wakambara igihe urwaye ibicurane.”
Minisitiri Dr.Nsanzimana yaburiye Abanyarwanda kuko mu kwezi k’Ukuboza ibi bicurane bishobora kwiyongera bityo bakwiye gukaza ingamba.
Yabasabye kwimakaza umuco wa siporo nka kimwe mu bifasha umubiri kubaka ubudahangarwa buwufasha guhangana n’indwara zirimo n’ibicurane.
Ibicurane ni Virusi izwi yitwa influenza A bikaba byandurira mu myanya y’ubuhumekero, bigira ubukana iyo virusi (influenza) ihahuriye na bagiteri cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu.
Imibare ya MINISANTE igaragaza ko kuva mu 2022 kugeza mu ntangiriro za 2025, abasanganywe virusi ya Influenza A mu gihugu hose banganaga na 6.6%.
Iyi mibare igaragaza ko mu 2023 iyi ndwara yiganje cyane hagati ya Werurwe na Kamena kurusha andi mezi yose, naho mu 2024 yiganza cyane hagati ya Mutarama na Gashyantare, yongera kwiganza cyane muri Gashyantare n’Ugushyingo, naho muri 2024 yagaragaye cyane hagati ya Werurwe, Gicurasi na Ukwakira kurusha andi mezi yose y’uwo mwaka.







