Umuramyi Ngendahayo Richard Nick yahishuye ko impamvu yahaye amafaranga ibihumbi 500, umunyarwenya Kadudu Kaduhire, ari uko yifuzaga kumuremamo icyizere no kumwibutsa ko ari umwe mu bo u Rwanda rwitezeho iterambere.
Ni ibyo yakomojeho ku Cyumweru ubwo yari mu kiganiro ‘The Choice Live’ gica ku Isibo TV, ubwo yari abajijwe icyamuteye guha amafaranga ibihumbi 500 uyu munyarwenya uri mu bakunzwe by’umwihariko mu bitaramo bya Gen-Z Comedy.
Ati” Naramurebye mbona niba nitwa umukirisitu, kandi nkaba nitwa ko ndi mu baharaniye ko Umunyarwanda agira agaciro, mbona nuriya na we ari mu bo narwaniye, uriya mukobwa njye namubonyemo ejo hazaza h’u Rwanda.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko atifuzaga ko uyu mukobwa amagambo mabi yabwiwe yatuma yitera icyizere kugera ku rwego rw’uko yakwiyahura, maze afata icyemezo cyo kumuha aya mafaranga nka kimwe mu byamufasha kumva ko na we ari uwumumaro.
Ati “ Naravuze nti reka ngire icyo ndamira ku buzima bw’uyu muntu, nibura musubizemo icyizere, musubizemo ikintu cyo kumva ko afite agaciro, kandi u Rwanda rumutezeho byinshi.”
Ku wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, ubwo bari mu Isela Rusange rya Gen-Z Comedy Show, aho Ngendahayo yari yatumiwe nk’umushyitsi w’umugoroba, nibwo yahaye amafaranga ibihumbi 500 umunyarwenya Kadudu, nyuma y’uko uyu munyarwenya avuye ku rubyiniro adasoje kubara inkuru y’urwenya yari yateguye bitewe n’amagambo akomeretsa yari abwiwe n’umufana.
Ngendahayo yagarutse i Kigali mu Rwanda, aho yari amaze imyaka 14 atarukandagiramo, akaba asanzwe atuye we n’umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muramyi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro” n’izindi, ategerejwe mu gitaramo ‘Niwe Healing Concert’ gitegerejwe kubera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.







