Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, ryatangaje ko ryamaganye bikomeye icyemezo cya Perezida Félix-Antoine Tshisekedi cyo gutangaza ko ikibuga mpuzamahanga cya Goma kizafungurwa,banamaganira kure ibyo kubahuza n’u Rwanda.
Uyu mutwe uvuga ko Kinshasa nta burenganzira namba ifite bwo gufata ibyemezo mu duce ugenzura.
Mw’itangazo ryasohowe ku Cyumweru tariki ya 16/11/2025, AFC/M23 yavuze ko icyemezo cya Perezida Tshisekedi ari icyifuzo cy’amarangamutima ndetse ko kitajyanye n’ukuri ku mirwano iri mu Burasirazuba bwa RDC.
“Kinshasa nta burenganzira cyangwa ububasha ifite bwo gutekereza kw’ifungurwa ryiki kibuga cyangijwe ndetse kigasahurwa n’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bayo mbere yuko gifatwa.”
AFC/M23 ivuga ko ikibuga kizafungurwa gusa nabo,igihe bazaba basoje imirimo yo kugisana no kugishyira ku murongo,si ku itegeko rya Perezida Tshisekedi cyangwa undi wese utagifite mu maboko.
Uyu mutwe watangaje ko ukomeje gukurikirana mu buryo buhambaye ibirimo kuba ku mirongo y’urugamba harimo koherezwa kw’ingabo za FARDC mu bice bitandukanye,ibikoresho bya gisirikare biri koherezwa ku rugamba n’abacancuro nindi mitwe yitwaje intwaro iri ku ruhande rwa Leta.
AFC/M23 ivuga ko ibi byose bigaragaza ko Kinshasa idashishikariye umuti w’ibibazo ahubwo ko ikomeje imirwano.
AFC/M23 yongeye kugaragaza ko idashaka kwivanga mu bibazo bireba umubano w’u Rwanda na RDC. Uyu mutwe uvuga ko ikibazo cya Kinshasa na Kigali ari urwikekwe rwa politiki rwa Leta ya RDC, rudafite aho ruhuriye nabo.
“Ni ingenzi kumvikanisha ko ibibazo hagati ya RDC n’u Rwanda bitatureba. Ni inshingano za Kinshasa gukemura ibyo bibazo itabidushoyemo.”
Bityo AFC/M23 ishinja Kinshasa “gukoresha urwitwazo rw’u Rwanda” mu rwego rwo kwerekana isura itari yo mu ruhando rwa politiki mpuzamahanga.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka,umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri AFC/M23,ryakomeje gushimangira ko uyu mutwe ari wo ufite ijambo mu bice urimo ndetse ko politiki zikorwa na RDC zidashobora guhindura ikintu mu bice bigaruriye.



