sangiza abandi

U Rwanda rugiye kubaka Laboratwari y’icyitegererezo ipima indwara z’inyamanswa

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Ikigega gishinzwe kurwanya ibyorezo, Pandemic Fund, batangije ku mugaragaro umushinga wo kubaka Laboratwari Mpuzamahanga yo gupima indwara z’inyamaswa, izwi nka National Veterinary Reference Laboratory.

Ni igikorwa cyabereye aho izubakwa i Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ugshyingo, 2025.

Cyitabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, n’abandi bayozozi barimo Priya Basu wari uhagarariye Pandemic Fund.

Iyi Laboratwari izaba iri ku rwego rwa gatatu ku bipimo mpuzamahanga by’ubuziranenge ngenderwaho, ifite umwihariko wo gupima inyamanswa zibana n’abantu n’iziba mu ishyamba ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ibidukikije muri rusange.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko iyi laboratwari izafasha u Rwanda mu kongera ubushobozi bwo gusuzuma no gukurikirana indwara, cyane cyane izikwirakwira hagati y’amatungo n’abantu (zoonotic diseases).

zishobora guteza ibyago ku buzima bw’amatungo n’ubuzima rusange bw’abantu.

Minisitiri Bagabe, yavuze ko Laboratwari yari ihari ari iya kera mu 1983, itashoboraga kuzuza ibisabwa kugirango ive ku rwego rwa kabiri igere ku rwego rwa gatatu.

Ati” Yari nto cyane ku buryo bw’ibikoresho, ku buryo bw’abakozi, nayo ubwayo.”

Yavuze ko iyi laboratwari izaba iri mu nyubako igezweho kandi nini ndetse n’ibikoresho bihagije kandi bifite ubushobozi butanga ibisubizo byizewe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko hagiye haba imbogamizi mu gihe cy’ibyorezo nka Covid-19, aho abantu bapimwaga ariko bafite amatungo yo adashobora gupimwa, nyamara nayo yandura, ashimangira ko iyi laboratwari ije gukemura iki kibazo.

Ati “Wakwibaza ngo byagendaga bite iyo abantu babaga batanduye, ariko imbwa yabo yanduye, hari ugushidikanya!”

Yahimye iyi ntambwe u Rwanda ruteye kuko ari bumwe mu buryo bwiza bwo gushoramo imari harebwa iby’ingenzi kandi bikenewe.

Ati “Laboratwari buriya i ikintu cy’ingenzi, ni cyo gica impaka, kikamenya n’ibibazo amaso y’umuntu atabona”.

Minisitiri Dr.Nsanzimana yavuze ko iyi laboratwari igihe kugabanya ikiguzi cy’ibipimo bivuye mu matungo byakorerwaga hanze netse no gutinda kwabyo.

Ati: “Ubundi nk’igihugu ntitwagakwiye kujya gushakisha ibintu twakwikorera ahangaha.”

Yasobanuye ko uku gutinda kw’ibisubizo biva mu bipimo, bituma hari ibyorezo bigaragara bitinze, kuko inyamanswa nazo ziri mu bishobora kwanduza abantu.

Ati “Ukabona abantu bararwaye mu bitaro utazi ko ari ihene cyangwa inka n’andi matungo babana nayo yari maze iminsi afite ubwo burwayi mbere y’uko bugera mu bantu”.

Minisitiri Dr.Nsanzimana yavuze iki iyi laboratwari izatanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubushakashatsi, kuko ababukora bazaba bafite ahantu n’ibikoresho bigezweho.

Akomeza kandi avuga ko byugurura amarembo ku bihugu n’imiryango mpuzamahanga byakwifuza gukorana n’u Rwanda bikurikiye ibikorwa nk’ibi.

Ati “Iyo ufite laboratwari nk’iyi, abanyeshuri bariga, abakora ubushakashatsi baba bafite imashini bakoreraho, n’aho bakorera. Ubwo natwe tukinjira mu cyiciro cy’abafite ubushobozi bwo gukorana n’abandi birenze imipaka yacu.”

Uyu numwe mu mishinga myinshi iri guterwa inkunga n’Ikigega cya Pandemic Fund, kigamije kurwanya ibyorezo cyashyizweho mu 2022, uzashyirwa mu bikorwa utwaye arenga miliyoni 24 z’Amadorari ni ukuvuga arenga miliyari 34 z’amafaranga y’u Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]