sangiza abandi

Depite Nizeyimana yasabye RGB kwinjira mu bibazo bya Rayon Sports

sangiza abandi

Depite Pie Nizeyimana yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, kwinjira mu bibazo bimaze iminsi bigaragara muri Rayon Sports, kuko bigira ingaruka ku mbaga nini y’Abanyarwanda bayikunda, abasabira kurindwa agahinda.

Ibi yabisabye Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, mu Nama Ihuriweho n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025.

Muri iyi Nama, Dr Uwicyeza yagezaga ku Badepite n’Abasenateri, raporo y’ibikorwa y’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.

Nk’uko yabigarutseho muri raporo, mu nshingano RGB ifite harimo kugenzura mu buryo buhoraho imitangire ya serivisi n’iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere myiza mu nzego za Leta n’iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta.

Aha niho Depite Pie Nizeyimana yakurije kugaragaza ko nk’umwe mu miryango itari iya Leta RGB irebererera, mu ikipe ya Rayon Sports hari hakenewe kugira igikorwa n’uru rwego ngo ibibazo biyirimo bivugutirwe umuti urambye.

Ati “Hari aho mbona hakwiriye gutungwamo itoroshi, kuko bikomeje uko bimeze byazateza ibibazo mu bihe biri imbere.

Reka nce akarongo ku muryango wa Rayon Sports, hamaze igihe humvikana mo urunturuntu, ibikorwa n’imvugo zitari nziza hagati y’abanyamuryango, dusanga uyu muryango ukwiriye kwitabwaho kugirango bihabwe umurongo hakiri kare.”

Hon Nizeyimana yavuze ko ibi bibazo bisanzweho kuko mu bihe bitandukanye byaakunze kugaragara, bityo ko bikwiye guhabwa umurongo nk’uko mu bihe byabanje byagiye bikemurwa.

Ati “Si ubwa mbere RGB yaba ikemuye ibi bibazo muri uyu muryango, kuko no muri za 2021 yigeze kubyinjiramo kandi ibiha umurongo mwiza.”

Hon Nizeyimana yakomoje ku kutumvikana gukunze kugaragara mu banyamuryango bayo, aho buri wese atumiza inama ye ndetse kubwo kutizera umutekano ntizinabe.

Ati “Ukumva inzego ebyiri zitandukanye z’uyu muryango zatumye inama rusange zitandukanye, gusa uko inzego zibireba neza, ukajya kumva ukumva zirahagaritswe n’impamvu y’umutekano.”

Muvunyi aheruka gutumiza inama y’Inteko Rusange yagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2025, ariko aza kuyisubika.

Impamvu yavugwaga ni uko yabonye ibimenyetso ko hashobora kuzaberamo ibintu bitari byiza abantu bakaba barwana bitewe n’ibyavuye mu nama bari bamaze gukora ku Cyumweru tariki 16 Ugushyingo.

Hon Nizeyimana yabajije Umuyobozi Mukuru wa RGB icyo nk’urwego rufite mu nshingano imiryango itari iya Leta, ruteganya gukora kugirango rwinjire muri uyu muryango (Rayon sports), rufashe gukemura ibi bibazo bimaze iminsi biyivugwamo.

Ati “Kuko mbona Rayon Sports ikundwa n’abantu benshi, hakwiye kurebwa uburyo twarinda aba bakunzi bayo agahinda n’ibibazo bituruka ku miyoborere y’inzego zayo ubona zisa n’izivuguruzanya.”

Umuyobozi wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard, yabwiye Abadepite ko Rayon Sports  yavuguruye amategeko  barimo gukorana nayo ngo ayo mategeko abe ajyanye n’itegeko rigena imiryango itari iya Leta.

Ati “ Turakomeza gukorana kugirango dufashe uyu muryango kubahiriza amategeko no kunoza imikorere ku buryo byashimisha abakunzi bayo.”

Mu matora yabaye tariki ya 16 Ugushyingo 2024, Twagirayezu Thaddée yatorewe kuyobora Komite Nyobozi ya Rayon Sports mu gihe Paul Muvunyi yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi igizwe n’abahoze bayobora iyi kipe.

Bidateye kabiri hatangiye kuzamuka uruntu runtu hagati ya Komite Nyobozi n’Inama y’Ubutegetsi ariko bakagerageza kubihisha, ahanini byari bishingiye ku kugongana kw’inzego, batumvikana ku ugomba gufata umwanzuro.

Ubwo RGB na Minisiteri ya Siporo baheruka kwinjira mu bibazo by’iyi kipe, bafashe umwanzuro wo kwigizayo abayiyoboraga, ari nabo bagaruwe muri 2024.

Depite Pie yasabye RGB kwinjira mu bibazo bya Rayon Sports

Photos:

[fluentform id="3"]