Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ingufu, REG, cyatarangaje ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu kongera amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira, bizatuma amashanyarazi agera kuri benshi ndetse bikanabungabunga ibidukikije.
REG isobanura ko ingufu zisubira ari amashanyarazi akomoka ku ngomero no ku mirasire y’izuba, kandi ko nayo akwirakwizwa mu bafatabuguzi bayo kimwe nkakomoka ku miyoboro migari isanzwe.
Umuvugizi wa REG, Zawadi Geofrey, avuga ko hari imishinga iri gukorwaho igamije kugeza amashanyarazi kuri benshi, kandi ko ingufu zisubira zizagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Ati “Iyo dutanga imibare y’abantu bafite amashanyarazi na wuwundi ufite imirasire y’izuba nawe tumubariramo. Tubabara iyo tubara abaturage bagerwaho n’amshanyarazi mu gihugu.”
Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko u Rwanda rufite intego yo kugeza amashanyarazi mu ngo n’ahari ibikorwa bibyara inyungu ku gipimo cya 100% muri 2030.
Muri yo 60% azaba akomoka ku ngufu zitangiza ibidukikije ziganjemo izikomoka ku mirasire y’izuba n’ingomero.
Ubu ni nabwo buryo bworohera abaturage kuko bubafasha kugabanya ikiguzi cy’umuriro w’amashanyarazi usanzwe, no guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibura ryawo, bigatuma bamwe bakoresha ukomoka ku miresire y’izuba.
Umwe mu baturage waganiriye na RBA yavuze ko bamaze kuyoboka inzira yo gukoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.
Ati “Nko mu kwezi nashoboraga kwishyura ibihumbi 20, ariko uyu munsi ntayo nishyura. Hari igihe abana babaga bagiye gusubira mu masomo, umurira ukaba uragiye, bikaba birapfuye. Bituma duhitamo kugura imirasire”.
Undi muturge nawe yagize ati ” Hari igihe wacomekaga firigo irimo ibiryo, umuriro wagenda ugasanga byapfuye ukabona ko ari igihombo, wajya gutera agapasi ukabura umuriro.”
Akomeza agira ati: Icyo gihe rero duhitamo kuwufata [umuriro uturuka ku miresire y’izuba], kandi tumaze kuwufata igihe tumaze ni kinini nta kibazo na kimwe twigeze duhura nacyo, tuwutekaho, tugatera ipasi, bagasudira, ibintu byose”.
Minisiteri y’ibikorwaremezo igaragaza ko imishinga izazamura ingufu zisubira irimo Nyabarongo II HPP izatanga MWh 43.5, imishinga y’imirasire y’izuba izatanga Mwh 300, Rukarara VI izatanga Mwh 9.7, n’indi mishinga mito izatanga Mhw 26.9.
Muri Kanama 2025 ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, yavuze ko Leta izashyira imbaraga mu gukwirakwiza amashanyarazi mu tugari twose tw’igihugu
Ati ”Kugira ngo ibi bizagerweho, hazongerwa imbaraga mu gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu Gihugu. Hazibandwa ku nganda, inzu z’ubucuruzi, amashuri, ibigo by’ubuvuzi, n’ibindi bigira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”
Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira muri Kamena 2026, ingo 210.898 zizahabwa amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, naho izirenga ibihumbi 50 zikazahabwa akomoka ku mirasire y’izuba.
Ibikorwa byo kugeza amashanyarazi ku miryango itandukanye mu gihugu muri uyu mwaka byagenewe arenga miliyari 110,4 Frw.
Mu Rwanda ingo zimaze kugerwaho n’amashanyarazi muri rusange zariyongereye, aho zigeze ku kigero cya 85% muri uyu mwaka wa 2025, mu gihe zari munsi ya 2% mu 2000.






