Urukiko rwa Texas rwategetse ko Ishimwe Dieudonne benshi bazi nka Prince Kid watorotse ubutabera bwo mu Rwanda agafatirwa muri Amerika, yoherezwa akaza gukora igihano cye.
Ni nyuma yo gufatirwa muri iki gihugu akaza kuburana ku bujurire bwo koherezwa mu Rwanda, aho uru rubanza rwabereye Texas ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025.
Prince Kid yaburanye asaba guhabwa ubuhungiro muri Amerika, avuga ko aje mu Rwanda ataba yizeye umutekano we.
Umugore we, Miss Elsa Iradukunda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017, yatanze ubuhamya avuga ko ibyaha bashyize ku mugabo we byari ibinyoma.
Yavuze ko nawe yagerageje gushaka uko agaragaza ibimenyetso by’uko arengana ariko nawe ahita atabwa muri yombi.
Prince Kid yavuze ko ubwo yateguraga Miss Rwanda hari ibyo atumvikanyeho na bamwe mu bantu bakomeye hanyuma bagakoresha imbaraga zabo bamushyiraho ibyo byaha.
Nyuma yo kumva uko yaburanye n’ubuhamya bwa Miss Elsa, Urukiko rwanzuye ko agomba koherezwa mu Rwanda icyakoze ahabwa iminsi 30 yo kujurira.
Itangazo ry’Urwego Rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko areba abinjira n’abasohoka n’imipaka muri Amerika (ICE), ryo ku wa 05 Werurwe 2035, rivuga ko Ishimwe Dieudonne ‘Prince Kid’ w’imyaka 38, yatawe muri yombi ku wa 3 Werurwe 2025, afatiwe mu Mujyi wa Fort Worth muri Texas.
Uru rwego rwavuze ko Prince Kid yari amaze iminsi atuye muri uwo mujyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Prince Kiz yatawe muri yombi mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cy’impapuro zo kumuta muri yombi zashyizweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa 29 Ukwakira 2024.
Kugeza ubu Prince Kid afungiye muri kasho z’uru rwego, mbere y’uko hafatwa ikindi cyemezo icyo aricyo cyose mu bijyanye no kumukura muri Amerika.
Kuwa 23 Ukwakira 2023, Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné (Prince Kid), igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Gusa icyemezo cy’urukiko cyari igihano cy’igifungo cy’imyaka 16, ariko bitewe n’uko bwari ubwa mbere Prince Kid akurikiranywe n’inkiko, rwamugabanyirije igihano akatirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu isomwa ry’uru rubanza yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko.
Prince Kid ntiyajuririye iki igifungo cy’imyaka itanu yahawe n’urukiko, kugeza iminsi 30 yo kujurira irangiye ndetse yarangiye we n’umugore we Iradukunda Elsa batari mu Rwanda.





