Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafatiye mu Mujyi wa Kigali, abantu batandukanye bafite urumogi ibiro 10 n’udupfunyika twarwo 452.
Aba bantu bafashwe mu gihe cy’icyumweru kimwe, kuva tariki ya 18-24 Ugushyingo 2025, bakaba barafatiwe mu Mirenge itandukanye y’Umujyi wa Kigali.
Polisi yatangaje ko bamwe bafashwe barutwaye kuri za moto abanda bafatirwa mu mazu yabo aho barucururiza, abafashwe bagizwe n’abagore ndetse n’abagabo.
Polisi ivuga ko tariki ya 18 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo hafatiwe umugabo witwa Nizeyimana Emmanuel w’imyaka 34 y’amavuko, atwaye ibiro bibiri by’urumogi kuri moto.
Hanafatiwe kandi umugore witwa Yankurije Clarisse w’imyaka 44 y’amavuko afite udupfunyika 13 tw’urumogi, akaba yarashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Gisozi.
Kuri iyo tariki kandi mu Murenge wa Nduba hafashwe Habimana Bosco w’imyaka 18 na Tuyishimire Innocent w’imyaka 21 batwaye kuri moto ibiro bine by’urumogi, bemera ko uru rumogi ari urwabo, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Nduba.
Tariki ya 19 Ugushyingo nabwo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro hafatiwe umukobwa witwa Uwamahoro Pascaline w’imyaka 22 na Mucyo Zidane w’imyaka 21, bafashwe nabo batwaye kuri moto urumogi udupfunyika 325.
Aba nabo bakimara gufatwa bemeye ko uru rumogi ari urwabo bakaba bari barukuye mu Karere ka Rulindo, urubagurisha we aracyashakishwa, nabo bafungiye kuri sitasiyo ya Nyarugunga.
Tariki ya 21 Ugushyingo 25, mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge hafatiwe umusore witwa Hatangineza Jean Claude w’imyaka 26 afite udupfunyi 114 tw’urumogi arutwaye kuri moto asanzwe akoresha mu kazi ko gucuruza urumogi, nawe akaba yemera ko ari urwe kandi asanzwe abikora, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Kanyinya.
Tariki ya 22 Ugushyingo mu Karere ka Nyarugenge naho hafatiwe uwitwa Ntezimana Jean Claude atwaye kuri moto urumogi ibiro bine, uyu yafashwe nyuma yo gukora impanuka yabona abapolisi baje gutabara agafata agakapu akiruka, bamufashe barebyemo basanga harimo urumogi, nawe afungiye kuri sitasiyo ya Kanyinya.
Aba bantu bose bafatanywe urumogi barwinjije mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko barukuye mu bihugu by’abaturanyi, baruzana mu mujyi wa Kigali kuko ariho bagira abakiriya.
Abafashwe bose, urumogi ndetse na moto bari bakoresheje bashyikirijwe RIB ngo bakurikiranweho ibyaha bakoze.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko Polisi y’igihugu ishimira abantu bose batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, bigaragaza ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Polisi y’igihugu iraburira abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora, kuko uburyo bwose bakoresha bwamenyekanye.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.













