sangiza abandi

Abagize Inteko ishinga Amategeko batangiye guhugurwa ku mikoreshereze y’Ubwenge Buhangano

sangiza abandi

Abagize Inteko Ishinga Amategeko batangiye guhugurwa ku mikoreshereze y’ubwenge buhangano (AI) mu miyoborere y’igihugu mu rwego rwo kongerera ubumenyi inzego za Leta ku ikoranabuhanga rigezweho no kuribyaza umusaruro mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MINICT, aya mahugurwa yahawe abasaga 150 bagize Inteko Ishinga Amategeko, yatanzwe ku bufatanye ku bufatanye n’impuguke zitandukanye mu ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko iri mu nzego za Leta zitangiye guhabwa amahugurwa ku Bwenge Buhangano.

Ati” Mu gihe AI ikomeje gutera imbere, ku muvuduko mwinshi cyane ku Isi yose, inzego za Leta ku Isi yose zatangiye gushyira mu mikorere politiki n’amabwiriza abijyenga ari nayo mpamvu usanga ko guhugura inzego za Leta zitandukanye bakagira ubwo bumenyi kugirango dushobore kuba twabyaza umusaruro ubu Bwenge Buhangano.”

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bigishijwe ko Ubwenge Buhangano ari uburyo imashini yigishwa gusubiza nkaho itekereza nk’umuntu.

Aya mahugurwa ku Bwenge Buhangano azafasha mu rugendo rwo kubaka ubushobozi bw’inzego za Leta mu bijyanye n’imiyoborere ishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki igamije kwifashisha Ubwenge Buhangano mu iterambere ry’ubukungu, guteza imbere serivisi za leta, no guteza imbere ikoranabuhanga mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu.

Ubwenge Buhangano bufite ubushobozi bwo kunoza igenamigambi, gukurikirana imishinga ya Leta, no kongera imikorere y’inzego zose zikenera gutanga serivisi zinoze kandi zihuse.

Iri koranabuhanga kandi rifasha abayobozi gusuzuma amakuru menshi mu gihe gito, bityo bakabona ishusho nyayo y’ibikenewe gufatirwa ibyemezo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]