sangiza abandi

Rwamagana: Umuyobozi  yatawe muri yombi akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Egide Hanyurwimfura wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, akurikiranyweho  gukoresha inyandiko mpimbano.

Uyu yatawe muri yombi nyuma y’igenzura ryakozwe mu Karere ka Rwamagana ku bufatanye bwa RIB n’inzego za Leta, afatwa akekwaho gukora inyandiko mpimbano ngo ubutaka bwagenewe ubworozi bwubakweho.

RIB yabwiye Imvaho Nshya  ko “Mu igenzura ryakozwe tariki ya 11 Ugushingo 2025 ryasanze imwe mu Mirenge itangukanye y’Akarere ka Rwamagana hari site z’ubuhinzi cyangwa z’ubworozi zagabanyijwe mu buryo bw’amanyanga, bituma hari ubutaka bwagenewe ubuhinzi butangwa bwubakwaho.”

Aya makosa yo kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri Rwamagana byagaragaye ko hari abakozi mu Mirenge babigiramo uruhare.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko  uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 19 Ugushyingo, akekwaho kugira uruhare mu gukora inyandiko mpimbano ihesha uburenganzira umwe mu baturange bo mu Murenge yayoboraga, ngo ahari icyanya cy’ubworozi hubakwe inzu yo guturamo.

Uru rwego ruvuga ko izi nyandiko zasohotse ziriho umukono w’ushinzwe imicungire y’ubutaka.

Hanyurwimfura afungiye kuri sitasiyo ya RIB Kicukiro mu gihe dosiye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Photos:

[fluentform id="3"]