sangiza abandi

Minisitiri Amb Nduhungirehe yaganiriye n’Intumwa yihariye ya EU mu karere

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda , Amb. Olivier Nduhungirehe, yahuye n’Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ishinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari, Amb. Johan Borgstam.

Ni ibiganiro byabaye ubwo aba bombi bahuriraga mu nama ihuza Afurika Yunze Ubumwe, AU n’Umuryango w’uburayi ,EU muri Angola.

Mu Ukuboza umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe yifashishije ikoranabuhanga, yagiranye ibiganiro na Amb Johan Borgstam.

Icyo gihe ibiganiro byagarutse ku biganiro bya Luanda bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nubwo bitatanze igisubizo kirambye.

Mu Ukwakira uyu mwaka kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, nabwo bakiriye, Amb. Johan Borgstam, icyo gihe akaba yari yagiriye  uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu Rwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET)  yavuze ko abayobozi bombi baganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kugarura amahoro mu Karere harimo n’ibiganiro by’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

 Usibye Amb. Johan Borgstam , Nduhungirehe yanagiranye ibiganiro na Perezida n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (Panafrican Parliament), Chief Fortune Charumbira, byibanze ku gushimangira ubufatanye bushingiye ku bikorwa by’Inteko Zishinga Amategeko

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]