sangiza abandi

Guverinoma yasobanuye icyadindije umushinga wa Biogaz

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yemeye ko umushinga wa Biogaz yifashishwa mu guteka utatanze umusaruro nkuko byari biteganyijwe gusa ivuga ko hatangijwe  indi gahunda yo kongera kuwuzahura bityo bizeye ko uzatanga umusaruro.

Ibi byagarutsweho ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025,  Dr Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwaremezo na Dr Arakwiye Bernadette, Minisitiri w’Ibidukikije, bahagarariye Minisitiri w’Intebe mu gutanga ibisubizo mu magambo ku Nteko Rusange ya Sena ku ngamba zo korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Bamwe mu basenateri bavuze ko batumva icyadindije umushinga wa Biogaz bityo hakwiye ingamba zatuma ubu buryo bwongera kwifashishwa mu guteka  .

Senateri Pélagie Uwera ati “ Mu ngamba twagaragarijwe ikijyanye na biogaz, ni iki kidasanzwe kuri biogaz ku buryo yakomeza gukoreshwa nk’imwe mu ngamba zizakomeza kutugabanyiriza ibicanwa.”

Senateri Mureshyankwano Marie Rose nawe ati “ Mu byo mwatugaragarije nyakubahwa Minisitiri, harimo  bimwe mu bigo binini, byashoboye gukoresha bimwe mu bihari kugira ngo bateke, bakoresheje ibitangiza,Urugero nka Polisi na RCS. Umuntu akibaza ngo abo byakunze, kubera iki ahandi bidakunda ?

Guverinoma yemeje ko Biogaz igiye kuzahuka

Minisitiri W’Ibikorwaremezo,Dr Jimmy Gasore, yagaragaje ko ibyakozwe mu mushinga wa Biogaz kuva mu 2006,  bigaragaza ko  uyu mushinga utatanze umusaruro uko bikwiye.

Ati “Ni inyigo yakozwe yagaragazaga 15% yabyo,bigaragaza ko uyu mushinga mu by’ukuri utageze ku ntego zayo kandi nyamara ufite amahirwe menshi yo kuba yatanga umusanzu, mu gutanga gaz yo gutekesha.”

Yakomeje ati “Inyigo yakozwe yagaragaje ibitaragenze neza haba mu gutegura umushinga, kuzana ubumenyi bushya mu gihugu. Inyigo yakozwe yagaragagaza nibura ku bantu bafite inka eshatu, amazi ndetse bikanajyana n’ibyo izo nka zariye.”

Dr Gasore avuga ko kuri ubu hari gahunda iri gukorwa izatuma uyu mushinga utanga umusaruro.

Ati “Mu kongera gusubiramo umushinga rero twahisemo kubanza gukora hato,tukabyiga, bikabanza bigakora neza . Byakora neza tukabona kubyagura.”

Dr Jimmy Gasore avuga ko kuri uyu mushinga , MININFRA iri gukorana n’umufatanyabikorwa wa UNDP , harebwa uburyo amatungo yitabwaho mu byo arya,  n’ibindi bituma yatanga amase yakwifashishwa muri Biogaz.

Ati “ Uyu mushinga rero uratanga ikizere , kuko tubona tumaze kubyumva neza, tubona tuzagenda tubyongera, bigere kuri benshi, ariko mu buryo bwizewe  ku buryo bitazongera kudusubiza nkuko byagenze mbere.”

Uyu mushinga watangijwe mu 2006 nk’uburyo bwo gushaka ingufu zakoreshwa mu guteka mu bice by’icyaro, hifashishijwe amase y’inka. Hubatswe Biogaz mu ngo zisaga ibihumbi 10 mu gihugu.

Mu 2014/2015 Leta yatanze asaga miliyari imwe mu mushinga wo kubaka ibigega bya Biogaz bisaga 3000, nyamara wari ukirimo ibibazo byinshi byatumaga udatanga umusaruro wifuzwa.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2017/2018 yagaragaje ko uwo mushinga warimo amakosa atandukanye no kuba biogaz nyinshi mu zubatswe zitarakoraga ndetse n’abaturage bakaba batarabonaga aho basaba ubufasha.

U Rwanda rufite intumbero yo kugabanya umubare w’abakoresha ibicanwa birimo inkwi n’amakara, bikagera nibura ku kigero cya 42% bitarenze mu 2030.

Muri iyo gahunda biteganyijwe ko ruzakoresha nibura miliyari 1,37 z’Amadolari.

U Rwanda kandi ruri kubaka ibigega bya gaz yo gutekesha bibika ibilo miliyoni 15, ibizafasha igihugu kubika ikoreshwa mu rwego rwo kwirinda izamuka rya hato na hato ry’ibiciro.

 Kugeza ubu u Rwanda rwihaye umuhigo w’uko mu 2030 ruzaba rwaragabanyije 38% by’imyuka rwohereza yangiza ikirere.

Sena yumvise ibisobanuro mu magambo by’abahagarariye guverinoma
Biogaz hamwe ntiyatanze umusaruro ariko guverinoma yemeje ko hari gahunda yo kuyizahura

Photos:

[fluentform id="3"]