Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Umuhanzi Niyo Bosco yasangije abamukurikira amafoto ye n’umukunzi we Irene Mukamisha maze ayaherekesha amagambo y’icyongereza agira ati “ Imana izaha umugisha umunsi tuzahana indahiro z’iteka, n’ikimenyetso cy’urukundo rwacu ku wa 16 Mutarama 2026. Kwifatanya natwe muri uyu munsi bizaba ari iby’agaciro kuri twe.”
Niyo Bosco agiye gukora ubukwe mu gihe tariki ya 17 Nzeri 2025 muri Hotel La Palisse Gashora, yambitse impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umufasha, undi na we abyemera adatindiganyije.
Icyo gikorwa cyaje gikurikira imitoma aba bombi bari bamaze iminsi baterana ku mbuga nkoranyambaga zabo aho beretse benshi babakurikira ko bakundana urukomeye.
Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane, bitewe n’ubuhanga bwe mu kuririmba, gucuranga no kwandika indirimbo zicengera mu matwi y’abazumva. Izina rye ryashinze imizi mu zirimo “Ubigenza Ute”, “Buriyana”, “Babylon” na “Urugi”.
NIYO BOSCO AGIYE GUKORA UBUKWE









