sangiza abandi

Abarenga 500 barakijijwe: Umusaruro w’igitaramo ‘NIWE Healing Concert’ cya Richard Ngendahayo

sangiza abandi

Umuramyi Richard Nicky Ngendahayo, yatangaje ko mu gitaramo yakorereye mu nyubako ya BK Arena ku mugoroba wok u wa 29 Ugushyingo 2025, abantu  503 bakijijwe.

 Ngandahayo wari umaze imyaka 17 adakandagira mu Rwanda, ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025, yakoze igitaramo cy’amateka, aho abantu bangana n’ibihumbi 10 bari nyubako ya BK Arena.

Ngedahayo nyuma y’icyo gitaramo,  yavuze ko kuba abantu baritabiriye abantu benshi , atari kubwe ahubwo abikesha Imana yo yabahamagaye.

Uyu mugabo  mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo abantu bitabiriye iki gitaramo kandi kigatanga umusaruro , cyasize abantu barenga 500 bakijijwe.

Ati “ Turashimira byimazeyo abantu bitabiriye kandi bagashyigikira igitaramo ‘New Healing Concert “. Uruhare rwanyu n’amasengesho iki gikorwa ni ingirakamaro.”

Yakomeje agira ati “ Ndashimira by’umwihariko abafatanyabikorwa bacu, abaramyi, abari mu ikipe ya tekiniki, abakorerabushake bagize uruhare muri iyi yerekwa. Imana ibahe umugisha mwinshi cyane.”

Ngendahayo ubwo yari mu gitaramo, yavuze ko indirimbo zose yasohoye nta n’imwe yahimbye cyangwa ngo yandike.

Ati “Izi ndirimbo zose ntabwo ari izanjye, ni impuhwe z’Imana, nta n’imwe nigeze nandika, nta n’imwe nigeze ndirimba. Igihe cyose uzajya umbona ujye uvuga uti uriya ni umukozi w’Imana gusa, kuko Uwiteka uri muri njye niwe byose.”

Ngendahayo yamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka ya 2005, nyuma aza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho atuye kugeza ubu.

Yageze mu Rwanda ku wa 3 Ugushyingo 2025 mu myiteguro y’iki gitaramo.

Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha” n’izindi.

BK Arena yari yakubise yuzuye abakunzi b’indirimbo za Richard Nick Ngendahayo
Rene Patrick niwe nuhanzi rukumbi waririmbye mu gitaramo cya Ngendahayo

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]