Richard Nick Ngendahayo ku mugoroba wo ku wa 29 Ugushyingo 2025, yakoze igitaramo cy’amateka muri BK Arena, nyuma y’imyaka myinsi ataba mu Rwanda .
Ngendahayo utifashishije abahanzi benshi nkuko bisanzwe bigenda, yamaze umwanya munini aririmba indirimbo zakoze ku mitima y’Abanyarwanda mu myaka ishize.
Igitaramo Niwe Healing Concert’ cyitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko , abakirisitu bakunze indirimbo ze mu myaka ishize , abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, ibyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse n’abaririmbyi bagenzi be.
Ngendahayo yamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka ya 2005, nyuma aza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho atuye kugeza ubu.
Yageze mu Rwanda ku wa 3 Ugushyingo 2025 mu myiteguro y’iki gitaramo.
Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha” n’izindi.
Uko igitaramo cyagenze:
Ku isaha ya saa moya n’igice ( 19h 30), nibwo umushyushya rugamba akaba n’umuririmbyi, Agasaro Tracy, yagiye ku ruhimbi, maze atangira gushyushya abitabiriye igitaramo.
Gusa yari yabanjirijwe n’umugabo umenyerewe mu kuvanga imiziki mu ndirimbo zihimbaza Imana, Dij Spiny .
Agasaro Tracy wari wuzuye umunezero, yanyuzagamo akaririmba .
Yaje guhamagarara Rene Patrick umaze igihe nawe kinini akora umuziki wo guhimbaza Imana, usanzwe ari n’umugabo we , afasha abari mu gitaramo kwinjira mu gitaramo ” Niwe Healing Concert” , aririmba indirimbo ziramya Imana zikunzwe mu matorero yo mu Rwanda zirimo ” ADonai, Kadoshi Kadoshi, n’izindi.
Ngendahayo yakiranywe Urugwiro
Umuramyi Richard Ngendahayo wari utegerezanyijwe amatsiko na benshi yageze ku ruhimbi , muri BK Arena, yakiranwa ibyishimo byinshi n’abakunzi be.
Yifashishije itsinda ry’abahanzi ririmo na Gaby Kamanzi nawe umaze imyaka myinshi mu muziki wo guhimbaza Imana, yahereye ku ndirimbo ‘Yambaye Icyubahiro’.
Ni indirimbo yakunzwe cyane n’abatari bacye , yashyize kuri alubumu ye ya mbere mu 2006.
Ni indirimbo yaririmbanye n’abakunzi be , bari bakubise BK Arena .
Nyuma y’iyi ndirimbo, Richard Ngendahayo yakomereje ku ndirimbo ye ye ‘Ijwi rinyongorera’ nayo iri mu zakunzwe cyane mu bihe byashize.
Yavuze uko yiboneye Imana
Nyuma y’indirimbo zitandukanye, Ngendahayo yavuze ko indirimbo zose yasohoye nta n’imwe yahimbye cyangwa ngo yandike.
Ati “Izi ndirimbo zose ntabwo ari izanjye, ni impuhwe z’Imana, nta n’imwe nigeze nandika, nta n’imwe nigeze ndirimba. Igihe cyose uzajya umbona ujye uvuga uti uriya ni umukozi w’Imana gusa, kuko Uwiteka uri muri njye niwe byose.”
Yavuze ko Yesu yamwiyeretse mu 1999 ubwo yari muri Israel.
Ati “ntabwo ari bimwe byo mu nzozi, naramubonye ‘live’ akikijwe n’abantu yambaye ibyera. Naramubonye amaso ku maso. Hashize imyaka 25 ampaye iryo yerekwa.”
Yavuze ko bimwe mu byo Yesu yamubwiye, azava mu Rwanda abitangaje.
Afitanye amateka na Pasteur Julienne Kabanda
Ngendahayo yavuze ko afitanye amateka n’uwo yise mushiki we, Pasteur Julienne Kabanda uri mu bamufashije gutegura igitaramo no kumushyigikira.
Yavuze ko banyuranye mu bihe bikomeye, basengana, biyiriza ubusa ndetse bakorana ivugabutumwa ariko ntibacika intege.
Yamuhaye umwanya ngo asuhuze abari muri iki gitaramo.
Maze Pasteur Julienne Kabanda akigera ku rubyiniro, nawe atangira kuririmba.
Kabanda yavuze ko akunda musaza we Ngendahayo n’umuryango we .
Kabanda yafashe umwanya abwiriza ijambo ry’Imana, haboneka n’abantu benshi bakizwa.
Nyuma Ngendahayo yahise akomeza kuririmba.
Yashimye abamufashije gutegura igitaramo, ubuyobozi bw’Igihugu ndetse n’abitabiriye igitaramo.
Igitaramo cyasojwe mu masaha ya saa sita z’igicuku.
Yasoreje ku ndirimbo ‘Wemere Ngushime’ na ‘Sinzakwitesha’.
Yavuze ko umwaka utaha azongera gutaramira mu Rwanda.














One Response