Ingabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA) zinjije ku mugaragaro abasirikare bashya 545 barangije amahugurwa yabo y’ibanze ya gisirikare bahawe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Ibirori byo gusoza amahugurwa byabereye mu kigo cya gisirikare cya Camp Kassai giherereye i Bangui,kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025.
Ibi birori byatobowe na Nyakubahwa Prof. Faustin Archange Touadéra, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, binitabirwa n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Muri uyu muhango hari aba Suzofisiye 121 barangije amahugurwa y’amezi atandatu yo kuyobora nayo yatanzwe n’abarimu ba RDF.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za FACA, Gen Victor Yacoub, yashimye ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye no guhugura abasirikare.
Yashimye kandi abasoje amasomo ku murava n’ikinyabupfura bagaragaje mu gihe cy’amezi atandatu bamaze bahugurwa.
Mu ijambo rye, Maj Gen Nyakarundi wari umushyitsi ku ruhande rw’u Rwanda muri ibi birori, yabwiye abasoje aya mahugurwa ko bakwiye gukomeza gutanga urugero rwiza ku bo bayobora, gutunganya akazi kabo neza barangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura mu gukorera igihugu cyabo no kuba abajyanama beza ku babakuriye.
Yanashimye kandi ubufasha bwatanzwe n’abakuru b’ibihugu byombi mu gushyigikira iyi gahunda yo gutoza abasirikare.
Ibi birori byaranzwe no kugaragaza bumwe mu bumenyi bungutse, harimo imyitozo njyarugamba, kurasa, kugendera kuri Karite ( map) za gisirikare n’ibindi.
Kugeza ubu RDF imaze guhugura abasirikare 2,409 baba binjiye bushya ndetse n’aba Suzofisiye 300.











