sangiza abandi

DIGP Ujeneza yatangaje ko u Rwanda rutazacogora mu gushyigikira amahoro n’umutekano

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza,  yavuze ko ubufatanye bw’Umuryango w’Abibumbye na Polisi y’u Rwanda ari ingenzi mu gutuma u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku Isi mu kohereza abapolisi n’ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Yabigarutseho kuwa Kabiri, tariki ya 2 Ukuboza 2025, ubwo yatangizaga amahugurwa agenewe abapolisi n’abasirikare bazajya bigisha abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri abera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi (PTS), i Gishari mu Karere ka Rwamagana, yitabiriwe n’abagera kuri 25 bagizwe n’abapolisi n’abasirikare bakomoka mu bihugu 22 by’Afurika birimo n’u Rwanda rwayakiriye.

Ni amahugurwa agamije kubongerera ubushobozi bwo guhugura bagenzi babo mbere yo koherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Mu ijambo rye ubwo yayoboraga umuhango wo kuyatangiza, DIGP Ujeneza  yavuze ko ari iby’agaciro ku Rwanda, kuba ari kimwe mu bihugu bifite uruhare runini mu kubungabunga amahoro.

Ati “Duha agaciro cyane ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye. Kimwe n’ibindi bihugu byinshi, u Rwanda rugira uruhare mu kubungabunga amahoro ku Isi, rwohereza abapolisi n’abasirikare.”

Yongeyeho ko ” U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byohereza abasirikare n’abapolisi batanga umusanzu mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye, bigaragaza ko twiyemeje kudacogora mu gushyigikira amahoro n’umutekano mpuzamahanga.”

DIGP Ujeneza kandi yagarutse ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo nk’ishingiro ry’ubushake bw’u Rwanda mu gukumira ingaruka mbi z’amakimbirane no gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro.

Ati: “Ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro byashinze imizi mu mateka yacu. Ibihe bikomeye twanyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twumva neza ingaruka mbi z’amakimbirane n’agaciro ntagereranywa k’amahoro. Aya mateka ni ishingiro ry’icyemezo cyacu cyo gutanga umusanzu mu mahoro n’umutekano mpuzamahanga.”

Yagaragaje ko amakimbirane n’urusobe rw’ibibazo by’umutekano bigenda birushaho gufata intera mu Isi ya none, bisaba abagize inzego z’umutekano kuba bafite ubumenyi, ubushobozi n’imyiteguro ihagije kugira ngo babashe gukemura ibyo bibazo.

Yavuze kandi ko kugira ngo buzuze neza inshingano z’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, bishingira ku kuba barahuguwe neza, bakorana ubunyamwuga kandi barangwa n’indangagaciro n’ubushishozi mu gufata ibyemezo.

DIGP Ujeneza yashimangiye ko muri Polisi y’u Rwanda, amahugurwa afatwa nk’umusingi wo kunoza ingamba zo guhangana n’impinduka z’ibihungabanya umutekano, ashimira Umuryango w’Abibumbye kuba warahaye u Rwanda amahirwe yo kwakira aya mahugurwa, kandi ko yiteguye kwakira n’ayandi igihe cyose bizakenerwa.

Lotta Hagman, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amahugurwa y’ibikorwa byo Kubungabunga amahoro, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda uburyo bushyigikira amahugurwa n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Yavuze ko amahugurwa ahabwa abitegura koherezwa mu butumwa bw’amahoro abaha ubumenyi bw’ibanze bubafasha mu kazi no gusobanukirwa amahame n’umurongo ngenderwaho by’Umuryango w’Abibumbye, bijyanye n’intego yawo yo guharanira ko abakora ako kazi baba bahuguwe neza kandi biteguye guhagarara neza muri izo nshingano zitoroshye.

Photos:

[fluentform id="3"]