Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Norbert Ugwaneza, yashimiye Leta y’u Rwanda idahwema guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda harimo n’abantu bafite ubumuga, nabo bakomeje urugamba rwo kwiteza imbere.
Yabigarutseho kuri uyu gatatau tariki ya 3 Ukuboza 2025 ubwo yifatanya n’abandi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihizwa none.
Ibirori byo kwizihizwa uyu munsi ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Murenge wa Mukamira, mu karere ka Nyabihu, ndetse unizihizwa hose mu gihugu, ku nsanganyamatsiko igiri iti: Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, duteze imbere mibereho myiza.”
Uyu munsi wabanjrijwe n’icyumweru cy’ibikorwa bitandukanye byahariwe abantu bafite ubumuga.
Ni ibirori byabimburiwe no gusura ibikorwa bitandukanye by’abafite ubumuga ndetse no gutanga inyunganirangingo.
Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NCPD) ivuga ko iki ari igihe cyo gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga,kugaragaza ubushobozi bwabo no gusaba buri wese kubakuriraho imbogamizi.
Zimwe mu mbogamizi bahura nazo ririmo kutagira ibyangombwa.Mu kiganiro NCPD yagiranye n’abanyamakuru ku wa 25 Ugushyingo 2025, cyagarukaga ku cyumweru cyahariwe abafite ubumuga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko mu ibarura ryakozwe basanze abantu bafite ubumuga 34.800 bari hejuru y’imyaka 18 nta ndangamuntu bagira ndetse nta hantu banditse mu bitabo by’irangamimerere mu Rwanda.
Uyu muyobozi yavuze ko byatewe ahanini n’imyumvire y’abantu bumvagaga ko umwana uvukanye ubumuga nta cyo azamara.
Ati “Ahanini byatewe n’imyumvire y’ababyeyi bumvaga ko umwana uvutse afite ubumuga ntacyo azamara ntibirirwe bajya no kumwandikisha kuko wasangaga banabahisha.”
Yakomeje avuga ko abo bana na bo kubera gukura ahabwa akato batirirwaga bajya kwiyandikisha.
Ati “Uwo mwana na we yarakuraga ntamenye ko afite uburenganzira bwo kwiyandikisha, ahubwo akigumira aho yumva ko atari umuntu nk’abandi. Gusa icyo turi gukorana na NIDA kugira ngo abo bantu bandikwe ndetse bamwe batangiye gufotorwa ku buryo biri no mu byo tuzakoraho muri iki cyumweru.”
Hari kandin’imbogamizi mu kubona imirimo nayo ikibangamira abafite ubumuga. Kuri iki kibazo, Ndayisaba, avuga ko hari ibiganiro barimo kugirana na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), kugira ngo harebwe uko habaho imibare y’abafite ubumuga itagomba kubura mu kazi.
N’ubwo bimeze bityo hari abagerageza kwihangira imirirmo ku giti cyabo, bahamya ko kugira ubumuga bitavuze kudashobora.
Irambona David wavukanye ubumuga bwo kutabona, amaze imyaka 10 atanga serivisi z’imari zo guhererekanya amafaranga kuri telefoni no gucuruza amayinite mu Isantere y’Ubucuruzi ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke.
Yabwiye RBA ko byamurinze kuba umutwaro ku muryango we cyangwa gusabiriza; kuri ubu abasha kwibonera iby’ibanze akenera mu buzima bwe bwa buri munsi.
Yagize ati: “ Nanze kugirango mbere umuryango wanjye cyangwa sosiyete umutwaro, ntekereza icyo ngomba gukora, nticaye mu rugo”.
Imibare y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NCPD), y’ibanze y’ubushakashatsi ku bantu bafite ubumuga mu Rwanda yo muri Kamena 2025, igaragaza ko abafite ubumuga muri rusange bangana na 562 184, abangana na 44,5% muri bo ni abagabo, abagore bakaba 55,2%, mu gihe 0,3% nta makuru ahagije ku mibereho yabo yamenyekanye.
Ubushakashatsi bwa 7 ku Mibereho rusange y’Ingo (EICV7) bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, bwo mu 2024, bugaragaza ko 2% by’Abanyarwanda bafite imyaka 5 kuzamura bafite ubumuga.













