Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yatangaje ko mu myaka 25 iri imbere bafite imishinga itandukanye igamije guteza imbere Abakirisitu irimo no kubaka Kaminuza ndetse na sitade izafasha guteza imbere impano z’abakiri bato.
Ibi Pasiteri Ndayizeye Isaïe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 2 Ukuboza 2025, aho yagarutse ku rugendo rw’iri torero mu rugamba rw’iterambere mu myaka 25 ishize ndetse n’ibyo bateganya.
Pasiteri Ndayizeye yavuze ko iri torero ryitegura kwizihiza imyaka 85 ishize rishinzwe kandi bishimira aho rigeze yaba mu gufasha abakirisitu mu buryo bwo mu mwuka ndetse no kubateza imbere .
Yavuze ko mu myaka 25 iri imbere bafite imishinga itandukanye igamije guhindura imibereho y’abagize itorero.
Ati ” Umushinga wa mbere ni ibyo bikorwa byo guteza imbere abakirisitu mu buryo bwuzuye. Ni ukubaka itorero kurenza kuba ADEPR nk’ikigo, ahubwo itorero ryita ku miryango, ryita ku buzima ,iyo mishinga ifasha abakirisitu ubwabo . “
Pasiteri Ndayizeye yavuze ko imwe mu mishinga kandi bafite irimo uwo kwagura ibitaro bya ADEPR Nyamata , byamaze gushyirwa ku rwego rwa II rwa Kaminuza .
Yongeyeho kandi bafite gahunda yo guteza imbere ikigo cy’ubwishigizi mu kwivuza cyitwa UBF .
Ati ” Hari umushinga umaze imyaka micye yaratangiye yo kugira ikigo cy’ubwishingizi mu kwivuza . Hari imiryango myinshi ivuzwa n’icyo kigo cyitwa UBF ,Ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima twifuza cyaba cyakwaguka, kiba cyanatanga n’ibindi birenze ubuzima , inyubako, bigafasha n’andi matorero atandukanye atari ADEPR .
Umushumba Mukuru wa ADEPR avuga ko bafite gahunda yo kubaka Sitade yo kwaguriraho impano na Kaminuza.
Ati ” Hari umushinga wo kugira ibigo by’ikitegererezo , dufite ibigo by’amashuri 316 ariko dufite umushinga wo kugira ibigo by’ikitegererzo ariko bikanajyana n’umushinga wo kugira Kaminuza.
Akomeza ati ” Hari na sitade dushaka kubaka nayo izatangira kubakwa umwaka utaha,izubakwa hano i Kigali. Izaba ifasha cyane guteza imbere impano z’abana. tugira gahunda y’ivugugabutumwa yifashisha umupira w’amaguru, kuko dukorera muri porogaramu 50 mu gihugu hose.dufite abana bagera ku 7000 ,buri wa gatandatu baza bagakina, bakigishwa ijambo ry’Imana. Rero tuzubaka sitade ,igamije guteza imbere impano z’abana.”
ADEPR isobanura ko mu myaka 25 ishize, yakoze ibikorwa bitandukanye birimo imiryango 233 yafashijwe gusanirwa inzu no kubakirwa . Ibi byakozwe mu mwaka ushize wa 2024, abantu ibihumbi 11 yahawe amatungo magufi .
Iri torero rivuga ko hari amatsinda yo kwizigamira no kugurizanya , amaze kugira ishoramari rya Miliyari 4 Frw. ndetse ko hari abantu ibihumbi 27 bafashijwe kubona ubwishingizi bwo kwivuza.







