Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko isinywa ry’amasenzerano hagati y’u Rwanda na RDCongo, ari nzira nziza y’amahoro, iganisha ku kurangiza ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro na Televiziyo NEWSMAX , aho yagarutse ku isinywa ry’amasezerano ateganyijwe kuri uyu wa kane tariki ya 4 Ukuboza 2025, hagati y’u Rwanda na DRC.
Muri icyo kiganiro, Makolo yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira umuhate wose uzana amahoro mu karere .
Ati ” Ni ingenzi cyane. Aya ni amahirwe adasanzwe agamije kuzana amahoro, ubukungu bw’ibihugu byombi ndetse no mu karere.”
Makolo yashimye ubuyobozi bwa Perezida Trump imbaraga bwakoresheje mu kunga ibihugu, bibanda ku bikibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amahoro.
Kuri Makolo, asanga Amerika izafasha kugera ku mugambi wo guca intege imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo, ibintu u Rwanda rufata nka kimwe mu bikibangamiye umutekano warwo.
Amasezerano y’u Rwanda na DRC ateganyijwe gusinya kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025, ku isaha ya saa cyenda GMT , bikaba saa kumi n’imwe z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.
Nyuma y’igihe kinini , abahuza ba Qatar na Amerika bakora ibishoboka byose ngo ibihugu by’u Rwanda byongere kumvikana , uyu munsi abakuru b’ibihugu byombi barashyira umukono ku masezerano azafasha kurangiza ibibazo byatumye akarere gahungabana. Mu byo amasezerano akubiyemo arimo ajayanye no kurangiza intambara mu burasirazuba bwa RDCongo ndetse n’ajyanye n’ubukungu .
Amasezerano ya Washington yo kuwa 27 kamena 2025 ashyiraho inshingano zikomeye ku mpande zombi zirimo kubahiriza ubusugire bw’igihugu buri kimwe, kandi ntihagire igihugu na kimwe gishobora gukora cyangwa gushyigikira ibikorwa by’ubushotoranyi bigamije guhungabanya ikindi.
Kutemerera imitwe yitwaje intwaro gukorera ku butaka bw’ibihugu byombi ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu.
Gusenya no kurandura burundu FDLR, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwashyizeho kubera uyu mutwe.
Guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose ya Leta ihabwa imitwe yitwaje intwaro, yaba iva kuri Leta cyangwa iyishamikiyeho.
Gushyigikira ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23 biri kubera i Doha muri Qatar, mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Mu birebana n’ubukungu, amasezerano ateganya uburyo bushya bwo gucunga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, kurwanya ruswa no kunoza imiyoborere ishingiye ku mucyo.
Hari kandi Imishinga y’iterambere ihuriweho, rimo imicungire y’amapariki, ingufu, imiyoborere ya Kivu, n’indi mishinga y’inyungu rusange.







