sangiza abandi

Davido yageze i Kigali agaragiwe n’itsinda rigari rya DMW

sangiza abandi

Umuhanzi David Adeleke benshi bazi nka Davido yageze i Kigali, aho yitegura gutaramira Abanyarwanda muri BK Arena, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025.

Ni igitaramo gishamikiye ku bindi byinshi yagiye akorera ku migabane itandukanye cyo kumurika album yise ‘5ive’, igizwe n’indirimbo 17.

Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, nibwo uyu muhanzi mpuzamahanga yageze i Kigali, agaragiwe n’itsinda rigari ry’inzu ye itunga umuziki ya Davido Music Worldwide.

Mu bazanye na Davido harimo usanzwe areberera inyungu ze mu muziki, Asa Asika, akaba ari nawe uri kumufasha cyane muri ibi bitaramo byo gusangiza abakunzi be album ‘5ive’.

Mu bandi bazanye harimo umuvangamiziki we wihariye, DJ Ecool, wageze i Kigali mbere ye ho amasaha make, akaba ari umwe mu bari kumufasha kuririmba muri ibi bitaramo, ndetse biteganyijwe ko nyuma y’igitaramo ari butaramira muri KOZO.

Uyu muvangamiziki kandi afitanye indirimbo nshya na Davido, iri kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga yise ‘Galorizzy’, iri mu ziri bube zicigatiye igitaramo.

Yazanye kandi na E.C Jihan benshi bazi ku mbuga nkoranyambaga nka Special Spesh, akaba umushyushya rugamba we wihariye nawe umaze igihe amufasha muri ibi bitaramo, ndetse na gafotozi we wihariye, Daniel Olamiposi.

Abandi bari kumwe ni itsinda rigari risanzwe rimufasha muri label ye itunganya umuziki ya DMW, barimo Kayode Yajuar uzwi nka Black Taycoon, ari nawe muyobozi w’itsinda rigari ry’abamurindira umutekano rigizwe n’abarimo Segun Ogunjobi, Dayo Dinero n’abandi, nabo bazanye i Kigali.

Davido kandi yazanye Latif Biola benshi bazi nka Lati, akaba umujyanama we w’igihe kirekire, ndetse uyu muhanzi akamukunda cyane nk’uwamuhuje n’umugore we Chioma Adeleke, baherutse gukora ubukwe bw’agatangaza Miami.

Uyu muhanzi n’abo bazanye bose bari kuba muri Pinnacle Hotel Kigali, hoteri y’inyenyeri eshanu iherereye Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Biteganyijwe kandi ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ari bugirane ikiganiro na sosiyeti ya SEEV, ihuza ibikorwa by’ubucuruzi, imyidagaduro, n’ibirori hamwe na gahunda zo guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (SMEs), mu rwego rwo gufasha iterambere rirambye.

Ku munsi wo ku wa Gatandatu kandi, biteganyijwe ko Davido azahura n’abankunzi be batarenze 100, mu birori bizabera Pinnacle aho kwinjira ari ibihumbi 300 Frw ku muntu umwe, na miliyoni 1 n’ibihumbi 500 ku bantu batandatu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]