Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi , Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yakebuye Kasuku wavuze ko atazacika intego zo gutuka abasebya u Rwanda, amusaba kubikora yirinda icyatuma yica amategeko kuko nta nshuti agira.
Ni ibyo yasangije ku rubuga rwa X, nyuma y’ ubutumwa uwiyita Kasuku yari yasangije ku mbuga nkoranyambaga avuga ko atazigera ababarira abasebya u Rwanda.
Ni nyuma yuko Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Pacifique Kayigamba Kabanda, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru yakomoje ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bakoresha amagambo asebanya.
Ati” Nta nshuti RIB igira, byumvikane neza kandi nta muntu uri hejuru y’amategeko. Niba ushaka kuba inshuti ya RIB ugomba kubanza kubahiriza amategeko. Umubwire, iminsi ye turimo kuyibara gutya, nakomeza azagwa mu cyaha kandi tuzamukurikirana.”
Kasuku yahise yifashisha imbuga nkoranyambaga ze ashimangira ko atazigera areka gutuka abasebya cyangwa abanga u Rwanda.
Ati” Ndarahiye imbere y’Imana ko ntazareka gutukana igihe cyose mbonye umuntu utuka abayobozi bacu ndetse uwaharabika uru Rwanda.”
Minisitiri w’Urubyiruko kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza, yifashishije urubuga rwa X yisabiye Kasuku kutazakora ikintu gituma yica amategeko y’u Rwanda kuko nta nshuti agira.
Ati” Wamipango (Izina Kasuku akunze kwiyita) waramutse. Wowe ntuzakore ikintu gituma wica amategeko y’u Rwanda. Kuko amategeko nta nshuti agira “boroo (brother).”
Yakomeje amusaba kwirinda gukomeza kwisobanura kuko bimuteza abanzi, ndetse amushimira kudashyigikira abanga n’abasebya u Rwanda, ako akabikora mu mucyo.
Ati” Ntukomeze kwisobanura kandi, biha ibyo kuvuga abakwangira ubusa. Ku bigarasha, abanzi b’u Rwanda, abatuka Umuyobozi wacu ukomeze ubakubite uko bikwiye.”
Kasuku benshi bamuzi ku mbuga nkoranyambaga nk’umwe mu batajya bihanganira kubona umuntu uvuga nabi asebya u Rwanda, ndetse iyo amubonye rwose ntahwema kumusubiza inyuma nabi cyane.
Ku rundi ruhande ariko RIB yagaragaje ko rimwe na rimwe hari abifashisha imbuga nkoranyambaga bakavuga amagambo asebanya ashobora kugira icyaha, ndetse ko iyo habonetse ibimenyetso bifatika, ubikora akurikiranwa n’amategeko.





