Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwatangije ishyirwa mu bikorwa ry’igihano gishya cy’imirimo y’inyungu rusange (Community Services Penalty), abagikatiwe bakora bataha mu ngo zabo.
Ni igihano uwagikatiwe n’inkiko akora iminsi 3 mu cyumweru kandi ataha iwe, kugeza igihe yakatiwe n’inkiko kirangiye.
Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ishyirwa mu bikorwa ry’iki gihano wabereye mu Karere ka Nyagatare ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025.
Leta y’u Rwanda yashyizeho iki gihano muri gahunda yo gukemura ibibazo bitandukanye haba ku ruhande rw’uwakoze icyaha ubwe n’uwakorewe icyaha ndetse n’igihugu.
Kuba uwakoze icyaha akora ataha bimufasha gukora igihano cye kandi yita no ku muryango ndetse n’umuryango mugari yakozemo icyaha akabasha kuwisangamo.
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, yibukije abari muri ibi bihano ko bafite amahirwe adasanzwe yo gukora igihano bataha mu miryango yabo kuko iminsi bakora mu Cyumweru ari mike indi yose bakayikoresha biteza imbere.
Yasabye abo bagororwa kwirinda kongera kwijandika mu byaha bityo bakabyaza umusaruro amahirwe bahawe bakaniteza imbere.
Ati “Ni amahirwe mwahawe mugomba kuyabyaza umusaruro, mukirinda kongera gukora ibyaha.”
RCS, ikora urutonde rw’abantu bakatiwe n’inkiko igihano cy’imirimo y’inyungu rusange; rugashyikirizwa Akarere abo bantu babarizwamo nako kakagena imirimo izakorwa.
Inzego za Leta, Ibigo bya Leta, Sosiyete sivile cyangwa abikorera bashobora gusaba RCS kuba aribo bakoresha abakatiwe iki gihano.
Uwakatiwe iki gihano akora iminsi itanu mu Cyumweru iyo akora igihano aba mu ngando, mu gihe ukora ataha we akora iminsi itatu mu Cyumweru.
Umugororwa wakatiwe iki gihano kandi afite inshingano zo kwitabira inteko rusange z’abaturage, amasomo y’uburere mboneragihugu ategurwa na RCS n’ibindi birebana n’Akarere atuyemo.
Kugeza ubu abakatiwe iki gihano mu gihugu bageze kuri 4836. Abamaze kuboneka mu turere ni 1571 barimo bo 843 batangiye gukora ibihano byabo mu gihe ababuze bari gushakishwa nk’uko RCS ibitangaza.











